Rayon Sports ifite abakinnyi beza inyuma, hagati,…imbere haracyari ibibazo – Jannot

Witakenge Jannot wigeze gukinira Rayon Sports kuri ubu akaba yamaze kuyigarukamo nk’umutoza wungirije, yatangaje ko bagiye gufatanya nk’abatoza bakubaka ikipe ikomeye igomba kwitabira Champions League ndetse ikanahatana muri Shampiyona.

Witakenge yabitangarije abanyamakuru nyuma y’ imyitozo yabaye kuri uyu wa mbere tariki 8 Mutarama 2018 mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe ikorera imyitozo..Niyo myitozo ya mbere Witakenge Jannot yari yitabiriye wahawe nk’umutoza wungirije muri iyi kipe.

Jannot yatangaje ko Karekezi Olivier ariwe wamwihamagariye ngo amubere umwungiriza.

Yagize ati " Karekezi Olivier niwe ubwe wampamagaye ansaba ko naba umwungiriza we ngo dukore akazi, turebe niba twahera aho ikipe igeze , dukore ikipe nziza kurushaho …

ikipe ya Rayon Sports nayirebye ikina na Mukura VS. Nabonye ko ari ikipe nziza, ifite abakinnyi inyuma , hagati…imbere niho harimo ibibazo bike bike ariko tugiye kuhakomeza mbere yo kongera gukina Shampiyona na Champions League. Iyo uri mu irushanwa rikomeye, bisaba ko ushyira imbaraga mu gukora ikipe ikomeye."

Jannot yavuze ko icyo bagiye kwibandaho ari uguha ubumenyi abakinnyi bubazamura mu mikinire.

Witakenge yatangiye akazi muri Rayon Sports

Azungiriza Karekezi Olivier

Ati "…ubu ni uguha abakinnyi ubumenyi ufite mu mutwe, buzabafasha gutera imbere , atari ububafasha kuguma ahantu hamwe …kuzamuka k’umukinnyi guturuka ku batoza, niko kazi tuzakora."

Mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka nibwo Jeannot Witakenge watozaga ikipe ya Mpuugano y’i Bukavu yayisimbuwemo na Raoul Shoung wahoze na we atoza Rayon Sports.

Mu Rwanda, Jeannot yakiniye igihe kinini ikipe ya Rayon Sports akina mu kibuga hagati ndetse yari umwe mu nkingi za mwamba yayo nkuko Katauti witabye Imana umwaka ushize aje gusimbura na we yayibereye inkingi ya mwamba mu bakina inyuma. Janno yibukirwa cyane kuba yari mu ikipe ya Rayon Sports yakuye CECAFA muri Zanzibar muri 1998.

Ikindi Witakenge ahuriyeho na Katauti yaba asimbuye muri Rayon Sports ni uko bombi bari muri iyo kipe yatwaye CECAFA 1998. Ni ikipe yari igizwe na Muhamud Mossi, Said Ndabananiwe, Ndikumana Hamad Katauti, Ndikumana Magnifique, Mukesa Capt Richard, Witakenge Janot, Mudeyi Yves, Hitimana Thierry, Kakule Ndelelemi Zapi, Mbusakombi Billy na Gatete Jimmy. Nseko Sefu na Bulanga Alafu nibo basimbuye.

Witakenge yavuye muri Rayon Sports muri 2006 yerekeza muri Saint Eloi Lupopo yo muri RDCongo. Muri 2008 nibwo yagarutse mu Rwanda aje muri APR FC nayo yagiriyemo ibihe byiza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo