Rayon Sports FC yasinyishije rutahizamu mushya ukomoka muri Cote d’Ivoire

Rayon Sports FC iratangaza ko yamaze gusinyisha rutahizamu mushya, Drissa Dagnogo ukomoka muri Cote d’Ivoire ikaba yamuhaye amasezerano yo kuyikinira mu gihe kingana n’imyaka ibiri.

Uyu rutahizamu washyize uyu mukono ku masezezerano y’imyaka ibiri, yari yageze muri Rayon Sports FC mu ntangiriro z’Ugushyingo 2019, aje gukora igeragezwa.

Aganira na Rwanda Magazine, Nkurunziza Jean Paul, Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports FC yatangaje ko bafashe ikemezo cyo kumuha aya masezerano bitewe n’uko babonye ari umukinnyi mwiza.

Ati “Ni rutahizamu mwiza, nk’uko mwamubonye twabanje kumugerageza yaba mu myitozo yaba akina na bagenzi be yaba ndetse no mu mikino ya gicuti ntabwo ari kenshi umukinnyi uza gukinira Rayon Sports ngo ahite abishobora ariko we yarabishoboye.”

Avuga ko bamwitezeho ko azafasha ikipe kuba yakwitwara neza by’umwihariko akabafasha kwisubiza igikombe cya shampiyona batwaye mu mwaka ushize w’imikino wa 2018-2019.

Ati “Urebye na aho yagiye akina, ni umukinnyi koko uri ku rwego rwo kuba yakinira ikipe ya Rayon Sports, ni umukinnyi twabonye ufite ubushobozi bwo kuba yadufasha kongera kwisubiza igikombe cya shampiyona ni yo mpamvu twamusinyishije.”

Yuingamo ati “Ni umukinnyi mwiza twitezeho ko azakora byinshi birimo gutsinda ibitego byinshi tukaba twakongera kugira rutahizamu utsinda ibitego byinshi muri shampiyona nk’uko twamugize muri shampiyona ishize.”

Nkurunziza Jean Paul agaragaza ko nta gihindutse uyu rutahizamu azatangira gukinira ikipe ya Rayon Sports FC mu mikino yo kwishyura, muri Mutarama 2020 ubwo amakipe azaba yemerewe kongeramo abakinnyi bashya.

Nyuma y’uko yari asoje imyotozo ye ya mbere, yakoze muri Rayon Sports FC tariki 1 Ugushyingo 2019, Drissa Dagnogo aganira na Rwanda Magazine yagize ati :

"Ndi rutahizamu ufite imbaraga, w’ibigango kandi uzi kureba mu izamu mu buryo bwihuse. Muri 2009/2010 nibwo navuga ko natangiye gukina umupira muri Burkina Faso mu ikipe ya ASFA Yennenga, nyimaramo imyaka 2, nyuma njya muri ASEC Mimosa yo muri Côte d’Ivoire , nakinnye no muri Africa Sports nayo yo muri Côte d’Ivoire nyitsindira ibitego byinshi muri CAF Confederation Cup…nyuma naje kujya i Dubai , nkina no muri Cyprus, …naciye no muri Afurika y’Epfo igihe gito.”

Muri iyo myitozo, mu mukino abakinnyi bakinnye bigabanyijemo amakipe 2, rutahizamu Drissa wakinaga mu ikipe ya kabiri yabashije kwinjiza ibitego 3.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo