Ikipe ya Rayon Sports y’abato (Rayon Sports Juniors) yatsinze Giti cy’Inyoni yo mu cyiciro cya kabiri 3-0 mu mukino wabimburiye ibikorwa byose byabaye kuri Rayon Sports Day yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2019.
Ni umukino watangiye ku isaha ya saa munani. Nkuko byari biteganyijwe kuri gahunda ya Rayon Sports Day yari ibaye ku nshuro ya mbere, uyu mukino niwo wagombaga kubimburira ibindi bikorwa.
Ikipe ya Rayon Sports y’abakiri bato igizwe n’abana baheruka gutoranywa n’itsinda ry’abatoza ryari riyobowe na Kayiranga Baptiste ari nawe uyitoza.
Ibitego bya Rayon Sports Juniors byatsinzwe na Ngarambe Sadjati watsinze igitego cya mbere ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, icya kabiri gitsindwa na Mitalli Issa naho icya 3 gitsindwa na Mugisha Desire kuri penaliti yari akoreweho ahita ayinjiza neza.
11 Giti cy’Inyoni yabanje mu kibuga
11 Rayon Sports Juniors yabanje mu kibuga
Kayiranga Baptiste na Mbungira Ismail batoza Rayon Sports Juniors
Staff Technique ya Giti cy’Inyoni
Sadjat arekura ishoti ryavuyemo igitego cya mbere
Skol yari yahageze kare, ikora Branding y’ibikorwa byabo
Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yageze muri Stade hakiri kare ngo arebe imikini y’ingimbi z’ikipe ayobora....i bumoso hari Cyiza Richard, umubitsi wa Rayon Sports
Straton Tuyizere, umuyobozi wa MK Sky Vision yakurikiye uyu mukino
I bumoso hari Mugabo Valentin, uyobora CCMU ishinzwe kwamamaza ibikorwa bya Rayon Sports
Mitali watsinze igitego cya kabiri
Shumbusho Aime,ukina ku ruhande rw’i buryo rwugarira ni umwe mubo Junior ya Rayon Sports igenderaho
Eulade, umuganga wa Rayon Sports wungirije niwe uvura ingimbi za Rayon Sports
PHOTO: RENZAHO Christophe
zube
Bano bana bazavamo abakinnyi bakomeye mu minsi iri imbere ariko mbona byakomeza kuba byiza bakomeje kwambara ya jezy yamamaza Panache
Royal aime
iyikipe yagira umumaro mwinshi ariko abayobozi barebe ukuntu babagira abacu.babahe amasezerano yigihe kirekire kuburyo uwamwishimira yayaduha yuzuye ntibibe nkibyo muri yakipe ntavuze.
Kendrick niyomukiza
Rayon yabakiribato ndikubina itangiye neza ESE ikibazo mfite izajya ikina icyicyiro cyakabiri mutubwire?
Munyaoeneza didie
Andika ubutumwa Twubake ekipeyacu ya rayon sport