Rafael na Ulimwengu batsinze igitego cya mbere muri Rayon Sports itsinda AS Muhanga [AMAFOTO]

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports, Ulimwengu Jules yatsinze igitego ku mukino we wa mbere yari akiniye iyi kipe, Jonathan Rafael Da Silva na we atsinda icya mbere kuva yagera muri Rayon Sports. Hari mu mukino wa gishuti Rayon Sports yatsinzemo AS Muhanga 2-0.

Ni umukino wabereye mu karere ka Nyanza kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gashantyantare 2019. Wari umukino wateguwe n’Akarere ka Nyanza na FXB mu rwego rwo kurwanya inda zitateguwe mu bana bakiri bato.

Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel, Umuyobozi wa FXB na Mayor w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme ni bamwe mu banyacyubahiro barebye uyu mukino.

Mu butumwa bwo gutangiza uyu mukino, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza ndetse n’umuyobozi mukuru wa FXB Rwanda bagarutse ku kubungabunga ubuzima bw’abangavu ndetse banashishikariza abana b’abakobwa gukomera ku kuvuga OYA k’uwariwe wese washaka kubashora mu busambanyi

Gasana Emmanuel, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu butumwa bwe yagarutse ku nsanganyamaysiko igira iti "Twese hamwe turwanye inda ziterwa abangavu",asaba ubufatanye cyane cyane abantu bumva ko uwo mwana ari umunyarwanda umuvandimwe cyangwa se umwana w’igihugu.

Ku munota wa 15, Rutanga Eric yahushije igitego biturutse kuri Coup franc yateye yari ikorewe kuri Rafael Da Silva. Ku munota wa 22 nibwo Jules Ulimwengu yatsinze igitego cya mbere ari nacyo cya mbere atsinze muri Rayon Sports. Ni umupira yaherejwe na Djabel Manishimwe, ba myugariro ba AS Muhanga bananirwa kuwugarura, Jules arawukurikira awutanga umunyezamu wa AS Muhanga wikubise hasi agwira ukuboko ahita asimbuzwa. Ku munota wa 37, Rafael Da Silva yakoreweho Penaliti, ayiteye arayihusha.

Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Rafael Da Silva ku munota wa 75 ku ishoti rikomeye yateye, umunyezamu wa AS Muhanga ntiyabasha kuwukuramo. Iki, kikaba ari igitego cya mbere uyu rutahizamu w’umunya-Brazil atsindiye Rayon Sports mu mezi atatu amaze ayikinira.

Rayon Sports na AS Muhanga ziritegura imikino ya shampiyona yo kwishyura izatangira guhera kuwa Mbere. Mu mukino wahuje amakipe yombi mu mikino ibanza ya shamppiyona, Rayon Sports yatsindiye AS Muhanga igitego 1-0 kuri Stade ya Kigali.

Umukino urangiye, amakipe yombi yashyikirijwe ibihembo nk’urwibutso ko bitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya inda zitateguwe mu bana bakiri bato.

Mu Rwanda habarirwa abana 20.000 bari hagati y’imyaka 15 na 19 baterwa inda zitateganyijwe buri mwaka.

Ibindi birambuye n’amafoto menshi ni mu nkuru zacu zitaha

Bashunga Abouba yamaze kugaruka mu kibuga

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

11 AS Muhanga yabanje mu kibuga

Nkusi Arthur niwe wari MC

Iradukunda Eric Radu

Ulimwengu Jules wigaragaje cyane muri uyu mukino

Aha habuze gato ngo Coup franc ya Rutanga ijye mu izamu

Rafael Da Silva yakinnye neza, anakorerwaho Penaliti arayihusha

Jules mbere yo gutsinda igitego cye cya mbere muri Rayon Sports mu mukino wa mbere yari ayikiniye

Umunyezamu wa AS Muhanga yavunitse nyuma yo gutsindwa igitego ahita asimbuzwa

Visi Perezida wa Rayon Sports, Maitre Freddy yarebye uyu mukino

Umuyobozi wa FXB yafatanyije n’Akarere ka Nyanza gutegura ubu bukangurambaga

Mayor wa Nyanza Ntazinda Erasme na Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi bari mu bayobozi bitabiriye ubu bukangurambaga

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel yibukije abari kuri uyu mukino ko ufashe ku ngufu umwana ukiri muto afungwa imyaka 25, asaba abaturage kujya batanga amakuru

Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi yashimye ubu bukangurambaga

Eric Irambona utakinnye uyu mukino kubera imvune aganira na RBA

Uko igitego cya Rafael cyinjiye mu izamu

Bagenzi be bamushimiye cyane

Mugheni Fabrice wari umaze iminsi yaravunitse yakinnye umukino wose

Mutsinzi Ange winjiye asimbuye Bukuru Christophe

Umutoza wa AS Muhanga yageze aho abura icyo yahindura ngo yishyure

Manzi Thierry azibira Bizimana Yannick

Mazimpaka Andre umaze gukina imikino 8, agakora Clean Sheets 6

Umukino urangiye, byari ibyishimo bisa ku bafana ba Rayon Sports cyane cyane ab’i Nyanza batari bayiherutse

AS Muhanga nayo yashimiwe kwitabira ubu bukangurambaga bwo kurwanya inda zitateguwe

Manzi Thierry ashyikirizwa igihembo

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • UWIHOREYE Jean Joram

    BARAJE BABISHYIREMO!. MUNKURIRE IGIKONA, MU NZIRA BAHUNGU BA?

    - 15/02/2019 - 22:27
  • ffggh

    Rayonsport ishobora kuguha byose. Umugabo ni abenga byeri byayobeye nyuma y’umwe yayirengagije undi akamenya ibanga ryayo none uwa mbere akaba ariru

    - 16/02/2019 - 08:52
Tanga Igitekerezo