Polisi y’u Rwanda yegukanye imidali 45 mu mikino yahuje Polisi zo mu karere

Polisi y’u Rwanda yegukanye imidali 45 harimo 25 ya zahabu; mu irushanwa ryari ribaye ku nshuro ya kabiri ryahuje Polisi zo mu bihugu byo muri aka karere ka Afurika y’I Burasirazuba (EAPCCO); ryasojwe ku cyumweru mu gihugu cya Tanzaniya.

Ibihugu birindwi nibyo byitabiriye ayo marushanwa aribyo Kenya, Uganda, Sudani, u Burundi, u Rwanda , Sudani y’Epfo ndetse na Tanzaniya.

Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’amakipe atandukanye harimo; umupira w’amaguru, umukino w’intoki (handball), karate, gusiganwa ku maguru, Taekwondo ndetse no kumasha (shooting).

Mu mukino w’intoki (handball) ikipe ya Polisi y’u Rwanda yatwaye imidali ya zahabu 12 n’igikombe nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe yitwa Twiga yo muri Tanzaniya ibitego 21-19

Abandi bakinnyi bitwaye neza ba Polisi y’u Rwanda ni abo muri karate ku bahungu no ku bakobwa; aho batwaye ibikombe bibiri n’imidali 14 harimo 7 ya zahabu, 6 ya Feza ndetse n’undi 1 w’umuringa.

Muri Taekwondo, batwaye imidari 5 ya zahabu, 1 wa feza na 3 y’umuringa ndetse n’igikombe. Mu kumasha (shooting) batwaye umudari 1 w’umuringa.

Aya marushanwa yari yaratangiye ku itariki ya 6 Kanama, asozwa ku cyumweru tariki ya 12 uku kwezi; Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda DIGP Dan Munyuza yari yitabiriye umuhango wo gusoza ayo marushanwa.

Maj. Gen. Gaudence Milanzi, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’umutungo kamere n’Ubukerarugendo mu gihugu cya Tanzaniya, mu ijambo yavuze asoza ayo marushanwa,yashimiye ibihugu n’abakinnyi bitabiriye iyo mikino.

Yagize ati " Aya marushanwa ni ingenzi cyane kuko uretse kuba atuma abakinnyi bahorana ubuzima bwiza n’imbaraga, bibafasha mu kazi kabo ka buri munsi; iyi mikino inafasha mu mibanire n’imikoranire myiza ya Polisi zacu muri aka karere, mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka nk’iterabwoba, ikwirakwizwa ry’amafaranga ku buryo butemewe n’ibindi ".

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo