Police idafite umutoza mukuru yatsinze Kirehe FC [AMAFOTO]

Ikipe ya Police FC yakinaga idafite umutoza wayo mukuru Albert Mphande wahagaritswe amezi 4 na FERWAFA, yabashije gutsinda Kirehe FC 1-0 bituma Kirehe ihita ijya ku mwanya wa nyuma yasimbuyeho Amagaju FC.

Hari mu mukino wo ku munsi wa 20 wa Shampiyona wabaye kuri iki Cyumweru tariki 17 Werurwe 2019, ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Niwo mukino wa mbere ikipe ya Police FC yari ikinnye nyuma y’uko mu mpera z’iki cyumweru dusoje , Akanama ngengamyitwarire k’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ( FERWAFA Disciplinary Committee) kahagaritse umutoza mukuru wa Police FC , Albert Mphande amezi 4 kubera imyitwarire mibi yamuranze ubwo yashagaka gukubita abasifuzi nyuma yo gutsindwa n’Amagaju FC 2-1 ku munsi wa 19 wa Shampiyona , Azam Rwanda Premier League.

Undi mukino iyi kipe yaherukaga gukina idafite umutoza mukuru ni uwo ku munsi wa 20 batsinzwemo na Musanze FC. Icyo gihe bwo Albert M. yari yahagaritswe n’ubuyobozi bwe imikino 3 ariko haje kwiyongeraho amezi 4 yahagaritswe na FERWAFA. Iyi mikino yombi yatojwe na Nshimiyimana Maurice bakunda kwita Maso usanzwe yungirije Albert M.

Ku munota wa 13 Songa Isaie yari yafunguye amazamu ariko umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko yaraririye.

Ku munota wa 63, Hakizimana Kevin yazamukanye umupira , atera ishoti rikomeye , umunyezamu wa Kirehe FC, Mutabazi Jean Paul awukuramo ariko ntiyawufata neza , usongwamo na Antoine Dominique.

Ku munota wa 70, Mutabazi Jean Paul yagonganye na Muvandimwe JMV , akoreka mu mutwe bituma ava mu kibuga asimburwa na Musoni Théophile.

Police FC igize amanota 34, iguma ku mwanya wa gatanu, aho irushwa inota rimwe na Kiyovu Sport ya kane yo itarakinnye mu mpera z’iki cyumweru kuko Rayon Sports bari guhura, ifite abakinnyi mu ikipe y’igihugu Amavubi iri kwitegura umukino wa Côte d’Ivoire mu gushaka itike ya CAN 2019.

Kirehe FC yo yahise iba iya nyuma n’amanota 14. Amagaju FC yari ku mwanya wa nyuma yo yabashije kunganya na Musanze FC 0-0 iwayo i Nyagisenyi bituma ahita ava kuri uwo mwanya kuko ubu afite amanota 15.

Umunsi wa 21 wa Shampiyona:

Ku wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2019

Gicumbi FC 1-1 Bugesera FC
AS Muhanga 2-1 Etincelles FC
Espoir FC 0-2 Marines FC
Rayon Sports vs Kiyovu SC (Warasubitswe)

Ku Cyumweru tariki 17 Werurwe 2019

Sunrise FC vs AS Kigali (warasubitswe)
Amagaju FC 0-0 Musanze FC
Police FC 1-0 Kirehe FC (Stade de Kigali)
Mukura VS vs APR FC (warasubitswe)

Abamaze gutsinda ibitego byinshi:

1. Ulimwengu Jules (Rayon Sports FC) -12
2. Nizeyimana Djuma (SC Kiyovu) -11
3. Bizimana Yannick (AS Muhanga) -10
4. Sarpongo Michel (Rayon Sports FC) -9
5. Hakizimana Muhadjili (APR FC) -9
6. Ndikumana Tresor (Amagaju FC) -8
7. Babuwa Samson Omaviare (Sunrise FC) -7
8. Nzigamasabo Steve (Bugesera FC) -6
9. Nkuzimana Said (Espoir FC) -6
10. Byiringiro Lague (APR FC) -6
11. Songa Isaie (Police FC) – 6

Songa Isaie wari ugiye gufungura amazamu hakiri kare ariko agatsinda igitego yaraririye

Myugariro Aimable Nsabimana wamaze kubona ibyangombwa , yatangiye gukinira Police FC

Mutabazi Jean Paul niwe wari wabanje mu izamu rya Kirehe FC ariko aza gukomereka ku mutwe

Dominique watsinze igitego cya Police FC ahanganira umupira

Mukansanga Salma niwe wasifuye uyu mukino

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego cya Antoine Dominique

Kirehe FC yagerageje kwishyura ariko biranga

Sogonya Hamissi ‘Kishi’ yaganirije abakinnyi be....

...ariko imibare igeze aho iranga neza neza !

Ku munota wa 70, Mutabazi Jean Paul yavuye mu kibuga nyuma yo gukomereka mu mutwe agonganye na Muvandimwe JMV wa Police FC

Musoni Théophile wasimbuye Mutabazi Jean Paul

PHOTO: UWIHANGANYE Hardi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo