Police FC vs Mukura VS...Ikibuga cyuzuye amazi , umukino urasubikwa

Umukino wa Shampiyona w’umunsi wa 17 wagombaga guhuza Police na Mukura VS wasubitswe nyuma y’uko imvura yaguye ikibuga cya Kicukiro kikuzura amazi. Wimuriwe i Nyamirambo kuwa mbere tariki 23 Mata 2018.

Ikipe ya Police FC niyo yari kwakira uyu mukino kuri Stade ya Kicukiro. Mbere y’uko amasaha y’umukino agera, imvura yaguye , ikibuga cyuzura amazi, biba ngombwa ko abasifuzi bafata icyemezo cyo kuwusubika.

Tariki 14 Mata 2018 nabwo imvura yaraguye ikibuga cya Kicukiro cyuzura amazi, umukino wo ku munsi wa 16 wagombaga guhuza Police FC na Etincelles wimurirwa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 16 Mata 2018 mu rwego rwo kwirinda ko imvura yakongera kugwa ikibuga cya Kicukiro kikareka amazi bikaba ngombwa ko umukino usubikwa. Icyo gihe Police FC yatsinzwe na Etincelles 2-1.

Mu mikino 17 muri shampiyona aya makipe yombi yahuye, Police yatsinzemo inshuro 9, Mukura VS itsinda 3 naho amakipe yombi anganya imikino 5. Police FC yatsinze Mukura ibitego 2-1 mu mukino ubanza muri shampiyona ya 2017/2018 kuri Stade Huye.

Amakipe yombi azakina Police Fc iri ku mwanya wa 8 n’amanota 22 mugihe Mukura ari iya 9 n’amanota 21. Shampiyona iyobowe by’agateganyo na APR FC ifite amanota 31 mu mikino 16, igakurikirwa na Rayon Sports ifite amanota 30 mu mikino 15.

Imvura yabaye nyinshi cyane nyuma gato y’uko amakipe yombi yari yatangiye kwishyushya

Uko imikino yo ku munsi wa 17 iteganyijwe

Ku wa Gatanu tariki 20 Mata 2018

APR FC vs Marines FC (Stade Amahoro)
Etincelles FC vs Espoir FC (Stade Umuganda)
Kirehe FC vs Amagaju FC (Kirehe)
Bugesera FC vs Musanze FC (Bugesera)
Gicumbi FC vs Sunrise FC (Gicumbi)

Ku cyumweru tariki 22 Mata 2018

SC Kiyovu vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali)
Miroplast FC vs AS Kigali (Stade Mironko)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo