Pierrot yatangiye imyitozo muri Rayon Sports

Kwizera Pierrot yamaze gutangira imyitozo muri Rayon Sports nyuma y’uko ayisinyemo ayigarukamo muri Mutarama 2022 avuye muri AS Kigali.

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umurundi Kwizera Pierrot ukina mu kibuga hagati, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports yigeze gukinira ndetse akanayibera kapiteni.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Gashyantare 2022 nibwo yatangiye imyitozo nyuma yo kuva mu Burundi.

Muri Nzeri 2019 ni bwo Kwizera Pierrot yasinyiye AS Kigali, ariko ntiyayikinira mu mwaka wa mbere kubera imvune.

Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’u Burundi yageze mu Rwanda muri Mutarama 2015, aho yasinyiye Rayon Sports ku masezerano y’umwaka umwe n’igice mu gihe mu mpeshyi ya 2016 yasinye indi myaka ibiri.

Yabaye umukinnyi w’Umwaka mu Rwanda mu myaka ibiri ya nyuma akinira Rayon Sports.

Muri Kanama 2018, Kwizera yerekeje muri Al Oruba Sports Club yo muri Oman nyuma y’uko amasezerano ye yari arangiye muri Rayon Sports.

Uhereye i bumoso hari Musa Esenu, Bukuru Christophe, Kwizera Pierrot, Ishimwe Kevin na Mael Dindjeke Rayon Sports yongeyemo mu kwezi kwa mbere

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo