PHOTO+VIDEO:Rayon Sports yakiriwe n’abakunzi bayo b’i Ngoma

Ikipe ya Rayon Sports ikomereje umwiherero mu Karere ka Ngoma, yaraye yakiriwe n’abakunzi bayo bo muri aka Karere barimo n’abakozi ba IPRC Ngoma. Eng.Musonera Ephrem uyobora IPRC Ngoma yasabye abakinnyi b’iyi kipe kwibuka ko akazi bakora gakora ku marangamutima y’abanyarwanda benshi babafana.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2019 ubwo Rayon Sports yari irangije imyitozo ya nimugoroba.

Iyi kipe yakiriwe n’abafana bo muri Gisaka Fan Club isanzwe ibarizwa i Ngoma ndetse n’abakozi ba IPRC Ngoma bayifana.

Haba ku kibuga ndetse n’aho iyi kipe yakiriwe, abafana bayo baberetse ko bari banyotewe kubabona amaso ku yandi.

Abdulkrim Munyabugingo uyobora Gisaka Fan Club yavuze nk’abaturage ba Ngoma muri rusange bagize umugisha wo kwakira bwa mbere mu mateka ikipe ya Rayon Sports, ikaza kwitoreza mu karere kabo. Yasabye abakinnyi b’iyi kipe kujya bahora baharanira intsinzi kuko ngo iyo itsinzwe baje kuyireba i Kigali, kugera mu Gisaka ngo birabagora cyane.

Eng.Musonera Ephrem uyobora IPRC Ngoma yaavuze ko nabo bishimiye kwakira iyi kipe.

Ati " Turishimye cyane kuba muri hano. Hano muri iki kigo habamo abakunzi banyu benshi niyo mpamvu bifuje ko mutaza ngo mwinjire mujye kukibuga mwitoze mwongere mwigendere, ahubwo bifuje ko mwabonana, bakababona amaso ku maso. Kuba mwageze muri uru rugo, turishimye cyane , turabakunda, dukunda ikipe ya Rayon Sports."

Yakomeje avuga ko nubwo we adakunda gukurikirana umupira cyane, ariko ngo umugore we ni umufana w’iyi kipe ukomeye ari nawe watumye ayikunda. Ngo iyo yatsinze, mu rugo rwabo biba ari ibyishimo gusa, ari naho yahereye abwira abakinnyi ba Rayon Sports kumenya ko akazi bakora gakora ku marangamutima ya benshi.

Ati " Iyo Rayon Sports yatsinze, mu rugo ibintu biba bimeze neza…Murumva ko ibyo mukora nk’abakinnyi, mubikora nk’impano, nk’akazi ariko hari ingaruka bifite ku buzima bw’abanyarwanda benshi babakunda. Mujye mubiha agaciro, mubikorane umutima wanyu wose kugira ngo abo bantu bari mu gihugu no ku isi yose babashe kwishima."

Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2019 Rayon Sports irabarizwa mu Karere ka Ngoma mu mwiherero w’iminsi 11. Mu minsi 2 ya mbere yakoreye imyitozo ku kibuga cya IPRC Ngoma. Kuri uyu wa Gatanu biteganyijwe ko itangira gukorera imyitozo kuri Stade nshya ya Ngoma.

Rayon Sports izasubira i Kigali mu mpera z’uku kwezi igiye gukina na AS Kigali tariki ya 1 Ukwakira ku mukino wa Super Cup.

Nyuma y’uyu mukino izahura na Gasogi United ku munsi wa mbere wa Shampiyona uzakinwa tariki ya 5 Ukwakira kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda z’amanywa.

Eng. Ephrem yakira abakinnyi ba Rayon Sports

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimiye urukundo bagaragarijwe n’abafana b’i Ngoma

Abafana bo muri Gisaka Fan Club n’abakozi bo muri IPRC Ngoma nibo bakiriye iyi kipe nyuma y’imyitozo ya nimugoroba

Munyabugingo Abdulkrim uyobora Gisaka Fan Club ati " Twishimiye kwakira Rayon Sports mu Karere ka Ngoma bwa mbere mu mateka, ikaza kuhakorera imyitozo"

Eng.Musonera Ephrem uyobora IPRC Ngoma yibukije abakinnyi ba Rayon Sports ko nubwo ibyo bakora ari umwuga ndetse kakaba akazi kabatunze ariko ngo bakwiriye kujya banazirikana ko gakora ku marangamutima ya benshi babafana

Eric Irambona, kapiteni wa Rayon Sports yavuze ko batazabatenguha

Abakinnyi ba Rayon Sports ngo bishimiye ko mu Karere ka Ngoma ari ahantu heza ho kwitoreza bityo bakazabasha gutangirana Shampiyona imbaraga

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo