PHOTO 80 & VIDEOS:Ibyishimo bisesuye i Muhanga nyuma y’uko ikipe yabo itsinze APR FC

Ikipe ya APR FC yatsindiwe i Muhanga na AS Muhanga 2-1 byose byatsinzwe na Bizimana Yannick bituma ikomeza kurushwa amanota 4 na Rayon Sports mbere y’uko hakinwa imikino 2 isoza Shampiyona ndetse byatumye amahirwe ya APR FC yo kwegukana igikombe akomeza kugabanuka.

AS Muhanga niyo yari yakiriye uyu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona i Muhanga kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2019.

AS Muhanga yari imbere y’abafana bayo ndetse n’aba Rayon Sports bari baje kuyishyigikira yafunguye amazamu ku munota wa 27. Bizimana Yannick yacitse Buregeya Prince, acenga umunyezamu Kimenyi Yves wari usohotse, atsinda igitego cya mbere.

Ku munota wa 39 Nizigiyimana Junior wa AS Muhanga yahawe ikarita itukura nyuma yo gukubita ku bushake umugeri Niyonzima Ally wari umaze kumukinira nabi.

Ku munota wa 49, Bizimana Yannick yongeye gusiga abakinnyi ba APR FC barimo Rugwiro Herve, ari inyuma y’urubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye umupira umanukira mu izamu rya Kimenyi Yves, uyu rutahizamu wa AS Muhanga ahita yuzuza ibitego 13.

Ku munota wa 75 nibwo APR FC yabashije kubona igitego rukumbi yabonye muri uyu mukino. Hakizimana Muhadjiri yahaye umupira Bigirimana Issa winjiye asimbuye akinisha igituza awuha Mugunga Yves atera mu izamu.

Gutsindwa uyu mukino, byatumye APR FC ikomeza kurushwa amanota ane na Rayon Sports ya mbere n’amanota 66 mu gihe hasigaye imikino ibiri ngo shampiyona igere ku musozo. AS Muhanga yahise ifata umwanya wa munani n’amanota 35.

Uko imikino y’Umunsi wa 28 wa shampiyona yagenze

Ku wa Gatanu, tariki 17 Gicurasi 2019

Rayon Sports FC 3-1 Musanze FC
Ku wa Gatandatu, ku wa 18 Gicurasi 2019

Ku wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2019

AS Muhanga 2-1 APR FC
Mukura VS 1-0 Marines FC
Espoir FC 1-1 AS Kigali
Sunrise FC 1-2 Kirehe FC

Ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2019

Amagaju FC vs Bugesera FC (Nyagisenyi, 15h30)
Etincelles FC vs Gicumbi FC (Stade Umuganda, 15h30)
Police FC vs SC Kiyovu (Stade Kicukiro, 15h30)

Abasimbura ba AS Muhanga

Abasimbura ba APR FC...Iranzi Jean Claude (wa kabiri uvuye i bumoso) ni umwe mu bakomeje kudahabwa amahirwe na Zlatko

Staff ya APR FC

Abatoza ba AS Muhanga

Usimbutse ni Junior waje guhabwa ikarita y’umutuku muri uyu mukino

11 AS Muhanga yabanje mu kibuga:Munyaneza Jacques, Hakundukize Adolphe (c), Ndayishimiye Dieudonné, Kagaba Obed, Munyeshuri Aaron, Rucogoza Ilias, Twagirayezu Fabien, Nizigiyimana Junior, Ruboneka Jean Bosco, Lulihoshi Aksante Dieu Merci na Bizimana Yannick

11 APR FC yabanje mu kibuga: Kimenyi Yves, Mugiraneza Jean Baptiste (c), Rusheshangoga Michel, Buregeya Prince, Rugwiro Hervé, Niyonzima Ally, Hakizimana Muhadjiri, Byiringiro Lague, Nshuti Dominique Savio na Nshuti Innocent

Abafana ba APR FC bari baje ku bwinshi gushyigikira ikipe yabo

Hanze ya Stade naho haba hari abari kuwuhakurikiranira

Mu gice cya mbere, APR FC yagerageje ariko biranga

Muhadjili Hakizimana wagowe cyane n’uyu mukino

Issa Bigirimana , Blaise Itangishaka na Mugunga bose binjiye basimbuye

Michel Rusheshangoga yahuraga n’ikipe y’iwabo ku ivuko

Abayobozi banyuranye ba APR FC bari baje kureba uyu mukino...uwambaye umweru ni Gen. Mubaraka Muganga, umuyobozi wungirije wa APR FC ...i buryo hari Beatrice Uwamaliya, Mayor w’Akarere ka Muhanga

Mbere yo guhabwa ikarita itukura, Junior yakinaga neza cyane

Munyaneza Jacques bakunda kwita Hungu mu kazi

Junior abuza Lague gutera umupira

Junior yerekwa ikarita itukura

Mbere y’uko igice cya kabiri gitangira , umuganga yabanje gupfuka Yannick wari wakomeretse mu mutwe

Habimana Yussuf winjiye asimbuye mu gice cya kabiri

Uko Bizimana Yannick yateye ishoti ryavuyemo igitego cya 2 cya AS Muhanga ari na we byombi wabitsinze

Uko iminota yicumaga niko abatoza ba APR FC barushagaho kwiheba

Abdou Mbarushimana wabashije gutsindira APR FC ku kibuga cye

Abafana ba Rayon Sports bari baje gufana AS Muhanga

Emile Kalinda, umuvugizi w’abafana ba APR FC na we yari yumiwe

Songa Mbele ushinzwe Mobilisation muri APR FC na we ibyishimo byari ntabyo

Bamwe mu bafana b’Imena ba APR FC bibazaga ibiri kubabaho bikabayobera

Uri hagati ni Alexis Redemptus ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FERWAFA

Eric Nshimiyimana (i buryo) wigeze gutoza APR FC mbere y’uko atoza AS Kigali aherukamo na we yakurikiye uyu mukino....i bumoso ni Paul w’i Mushubi wamamaye kubera guhamagara kuri Radio zitandukanye....na we ni umufana ukomeye wa APR FC

Xavier Buregeya, umwe mu bafana ba Rayon Sports bakomeye yari yaje kureba uko biri bugendekere ikipe mukeba

Kagaba Obed, myugariro w’i bumoso wa AS Muhanga ni umwe mu bitwaye neza muri uyu mukino

Yasohotse asaba imbabazi bagenzi be ndetse n’abafana ba AS Muhanga

Nubwo bamaze iminota myinshi y’umukino ari 10, abakinnyi ba AS Muhanga bihagazeho imbere ya APR FC

Herve Rugwiro yakunze kwisanga kenshi ahanganye na Bizimana Yannick wari wagoye cyane ba myugariro ba APR FC

Issa Bigirimana winjiye mu kibuga asimbuye niwe watanze umupira wavuyemo igitego rukumbi APR FC yabonye muri uyu mukino

Gutinda kuza gusohora umukinnyi byatumye umusifuzi abirukana mu kibuga

Umunyezamu Hungu asaba abafana gukomeza kubashyigikira

Umukino urangiye, byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi ba AS Muhanga babashije gutsinda APR FC ku kibuga cyabo bazongera kwakiriraho imikino ’Season’ itaha

AS Muhanga 2-1 APR FC: Aba APR FC bariraga, aba Muhanga na Rayon Sports babishima hejuru

Yannick yambereye nko kurambagiza umugore akaguhira - Perezida wa AS Muhanga

PHOTO: RENZAHO Christophe

VIDEO: NIYITEGEKA Vedaste

RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Faustin

    Thx u Muhanga, mwakoze cyane kbs, ubu Rayon irayoboye kd itikanga

    - 19/05/2019 - 17:02
Tanga Igitekerezo