Perezida wa Rayon Sports yasuye Gikundiro Forever ku cyicaro cyayo (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yasuye Gikundiro Forever ku cyicaro cyayo, abashimira ubwitange bakomeza kugaragariza ikipe mu myaka 8 bamaze batangiye gufana Rayon Sports.

Perezida wa Rayon Sports yari aherekejwe na Visi Perezida wa mbere, Kayisire Jacques.

Mbere yo kuganira n’abanyamuryango bari bahagarariye abandi, Perezida wa Rayon Sports yabanje gutambagizwa ibiro bya Gikundiro Forever, abayobozi bayo (Muhire Jean Paul uyiyobora na Fista Jean Damascène umwungirije), bamubwira amavu n’amavuko y’iyi fan club yashinzwe bwa mbere mu zifana Rayon Sports.

Mu ijambo rye, Perezida wa Rayon Sports yashimye abagize Gikundiro Forever kuba bafite umurongo uhamye. Yavuze ko kuba baragize aho bakorera (office) na mbere y’uko ikipe ihabona, ngo ni ikigaragaza uburyo bari ’Smart’. Yabashimiye kandi kuba babika amakuru y’ibikorwa byabo (archives) mu buryo bugezweho.

Ikindi yabashimiye ni ukuba batarigeze na rimwe barekera gutanga umusanzu wa buri kwezi , nyamara hari izindi zahagaritse uwo musanzu .

Nyuma yo kuganiriza abanyamuryango ba Gikundiro Forever, Perezida wa Rayon Sports yakiriye ibyifuzo , ibyinshi biganisha Ku buryo Rayon Sports yakwegukana igikombe uyu mwaka, na we abizeza ko komite iticaye, abasaba gukomeza kuyiba Hafi ndetse ko uwagira inama iyo ariyo yose yashaka kubungura, ko ahawe ikaze Ku cyicaro cya Rayon Sports.

Nyuma yo kuganira, abagize Gikundiro Forever bashyikirije ubuyobozi bwa Rayon Sports ibihumbi magaana atandatu azifashishwa mu kwiteguea umukino wa Shampiyona Rayon Sports izakiramo Bugesera FC tariki 20 Ugushyingo. Ku mukino wa Rutsiro FC bwo Gikundiro Forever yari yatanze ibihumbi magana arindwi.

Perezida wa Rayon Sports asuye Gikundiro Forever nyuma y’uko yanasuye Les Bleus du Sud, Rocket Fan Club, Ibirunga Fan club na The Blue Winners fan Club.

Gikundiro Forever yashinzwe muri 2013.Yashinzwe tariki 12 Gashyantare 2013, ishingirwa kuri groupe ya whatsApp n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Mudende, bafite intego yo kugarura morale mu bafana ba Rayon Sports ndetse no kubagarura ku kibuga kuko icyo gihe bari batangiye gucika intege kubera ikipe yabo ititwaraga neza. Nyuma yaho nibwo haje kwiyongeramo n’abandi bantu igenda yaguka kugeza ubu ikaba igizwe n’abanyamuryango barenga 150.

Niyo Fan Club yazanye uburyo bw’imifanire bugezweho ari nako bakora udushya dutandukanye mu mifanire ndete ninayo bazanye gahunda yo kuririmba indirimbo yubahiriza ikipe ya Rayon Sports bita ’Rayon ni wowe dukunda’.

Muhire Jean Paul asobanura amavu n’amavuko ya Gikundiro Forever

Fista Jean Damascene, Visi Perezida wa Gikundiro Forever yereka abayobozi ibihembo Gikundiro Forever yagiye yegukana

Abanyamuryango bahagarariye abandi bari bacyereye kuganira na Perezida wa Rayon Sports

Muhire Jean Paul niwe wakiriye abayobozi ba Rayon Sports

Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza na we yari ahari

Kayisire Jacques na we yabahaye ikiganiro gisobanura imiyoborere mishya ya Rayon Sports n’icyerekezo cyayo

Batanze ibitekerezo binyuranye

Perezida wa Rayon Sports yakiriye abanyamuryango bashya ba Gikundiro Forever

Basoje baririmba indirimbo yubahiriza Rayon Sports yahimbwe na Gikundiro Forever

PHOTO:Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo