Perezida wa Rayon Sports yasubije Rutanga Eric

Nyuma y’uko Rutanga Eric, kapiteni wa Rayon Sports yandikiye ubuyobozi bw’ikipe abasaba kwivuguruza ku cyemezo cyo kubahagarikira imishahara, Munyakazi Sadate, Perezida w’iyi kipe yamwandikiye amusubira asaba abakinnyi ’ gushyira hamwe’ n’ubuyobozi.

Ibaruwa Rutanga yandikiye ikipe ya Rayon Sports yaje ikurikira iyo iyi kipe yari yandikiye abakinnyi n’abakozi bayo ibamenyesha ko imishahara yabo ibaye ihagaze, ikazasubukurwa igihe ngo impande zombi zizabasha kongera gukora ibiteganywa mu masezerano. Ni ibaruwa yageze ku bakozi tariki 20 Mata 2020.

Icyateye urujijo ku bakinnyi ndetse n’abandi bayibonye ni uko iyo baruwa yagaragaraga ko yanditswe tariki 15 Werurwe 2020 ariko bo ikabageraho tariki 20 Mata 2020.

Muri iyo baruwa, abakinnyi n’abakozi ba Rayon Sports babwirwaga ko bazahembwa gusa ukwezi kwa Kabiri ikipe ibabereyemo. Muri iyo baruwa ntihagaragayemo iby’umushahara w’ukwezi kwa Werurwe 2020.

Kapiteni w’iyi kipe Rutanga Eric yasubije iriya baruwa tariki ya 20 Mata 2020, yibutsa ubuyobozi bw’iriya kipe yabo ibikubiye mu mabwiriza ya FERWAFA yandikiye amakipe iyamenyesha amabwiriza ya FIFA ko ibyemezo byose bigomba gufatwa n’ikipe mu bihe nk’ibi bidasanzwe bigomba kuba bishingiye ku bwumvikane bw’impande zombi.

Muri iyo baruwa, Rutanga yibukije ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports ko icyo cyemezo cyo guhagarika imishahara yabo bagifashe batabanje kubibagishamo inama cyangwa ngo bumvikane uko byakorwa kuko bitubahirije amasezerano y’umurimo n’amabwiriza ya FERWAFA na FIFA.

Rutanga yakomeje avuga ko nubwo ubuyobozi buvuga ko butazabahemba ukwezi kwa Gatatu, bagukoze kuko ngo nubundi imikino yagombaga guhagarara tariki ya 15 Werurwe kugira ngo hategurwe ikipe y’igihugu.

Yanavuze ko kiriya cyemezo kimaze ukwezi n’iminsi itanu kuko iriya baruwa ibamenyesha uriya mwanzuro bigaragara ko yanditswe tariki ya 15 Werurwe ikaba yarabagezeho ku wa 20 Mata 2020. Akavuga ko kuva icyo gihe bagiye bagirana ibiganiro ariko ntibabamenyeshe iki cyemezo.

Rutanga yasoje ibaruwa ye agira ati " Ni muri urwo rwego nk’abakinnyi tubandikiye mu bw’umvikane kwisubiraho ku cyemezo cyanyu mwafashe mukabanza mukatwegera tukajya inama mwaba mutabyibahirije hakazitabazwa inzira z’amategeko y’umurimo asanzwe aturengera.”

Sadate yasubije

Mu ibaruwa yo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mata 2020, Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yasubije ibaruwa ya Rutanga Eric wanditse avugira abakinnyi bagenzi be.

Mu ngingo z’ingenzi ziri muri iyi baruwa, Munyakazi Sadate avugamo ko itariki ya 15 Werurwe 2020 habayeho kwibeshya , ko ahubwo yanditswe tariki 20 Mata 2020.

Sadate yanavuze ko iby’uko Rutanga yaba yaravuze ko icyemezo cyafashwe batabigishijweho inama, Munyakazi Sadate yavuze ko tariki 09/04/2020 we ubwe (Sadate) yagiranye inama n’abakinnyi na Staff ku rubuga rwabo rwa Whatsapp bari bamutumiyemo kubera ko muri iki gihe bidashoboka ko inama zakorwa mu ruhame.

Yavuze ko icyo gihe hari umukinnyi wamubajije ku kibazo cy’imishahara, Sadate ngo akamusubiza ko ababwiye ko umushahara uzaboneka muri iki gihe ngo yaba abeshye ndetse ngo akomeza avuga ko hadakwiriye kugira icyo cyizere ko ahubwo ikipe izakomeza gushaka no gutanga amafaranga azabatunga muri ibi bihe. Aho niho Sadate yahereye agaragaza ko icyo kiganiro bakigiranye cyerekeye n’umushahara gusa yirinze gutangaza umukinnyi wari ubajije icyo kibazo.

Uwo mukinnyi ngo yagize ati " President, salary (umushahara) niba igoranye turabibona hose ku isi ko bisigaye bikaze ariko mudufashije mwaduha amafaranga yadukorera stock ihagije..."

Sadate yavuze kandi ko amezi batazahembwa ari ayo batakoze bitangiranye n’ukwezi kwa Mata 2020 kuko ngo andi mezi bakoze ikipe izakomeza gushaka ubushobozi bgo ayo mafaranga akomeze kwishyurwa.

Ukurikije ibaruwa ya mbere yari yandikiwe abakozi ba Rayon Sports, bigaragaza ko iyi kipe yamaze kongera ukwezi kwa Werurwe 2020 muyo bazahembwa mu gihe ibaruwa ya mbere hari handitsemo ko bazahembwa ukwezi kwa Gashyantare gusa.

Sadate yasoje avuga ko ashingiye ku ngingo yagaragaje mu ibaruwa ye (urayibona hasi ku nkuru), ngo icyemezo bafashe cyari gishingiye ku mategeko. Yunzemo kandi ko n’ibyo ngo bakorera abakinnyi n’abandi bakozi ba Rayon Sports ngo babikora mu neza y’igihugu n’ineza y’umuryango mugari wa Rayon Sports.

Yanashimiye abakinnyi bamwe bakomeje gushimira ibyo bari guhabwa n’abafana mu rwego rwo kubaba hafi muri iki gihe.

Yasabye abakinnyi ko bakomeza gukorera hamwe n’ubuyobozi kugira ngo bazasohoke muri ibi bibazo bose bemeye. Yagaye abakinnyi bajyana ibiganiro bagirana ngo aho bitagenewe kuko ngo bisanzwe bimenyerewe ko ibibazo biri hagati yabo bikemurirwa iwabo kandi ngo ingero z’ahahise zakagombye kubigisha.

Ibaruwa Rutanga Eric yari yandikiye ubuyobozi

Ibaruwa Sadate yanditse asubiza Rutanga

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo