Perezida wa Rayon Sports yashimiye Dream Unity mu muhuro wayo (AMAFOTO)

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yashimiye Fan club ya Dream Unity umurava n’ubushake abanyamuryango bayo bakomeje gukoresha mu kubaka ikipe no kuyiba hafi mu bihe byose.

Yabashimiye mu muhuro w’iyi fan club wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 13 Gashyantare 2022, ubera kuri Digital Bar & Restaurant iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Umuhuro watangijwe n’ijambo ry’umuyobozi wa Fan Club Dr Karera Claudine washimiye abitabiriye umuhuro uburyo bitangira Fan club ndetse na Rayon Sports muri rusange.

Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel yaganirije abitabiriye umuhuro ku buzima muri rusange bwa Rayon Sports.

Mu byo yabemereye ni uko umwambaro w’abafana usa n’uw’ikipe uzaza mu byumweru 2 mu kuyitanga hazarebwa ku ikubitiro ku bafana bari muri fan club kandi ko numero 12 izajya iba iy’abafana mu myambaro izaza ubutaha.

Ahereye ku mibare, Perezida wa Rayon Sports yashimye cyane abagize Dream Unity uko bakomeje kwitwara mu kugaragaza ko bashyigikira ikipe yabo mu bihe byose. Niyo Fan Club ya mbere yatanze umusanzu mwinshi mu ikipe umwaka ushize.

Kuva Dream Unity yashingwa , mu mwaka n’amezi 6 imaze, bamaze gutanga muri Rayon sports hafi miliyoni 18(17.902.500 FRW).

Umwaka ushize wa 2021, Dream Unity fan club yatanze 12.723.500 FRW harimo umusanzu ungana na 11.700.000 FRW.

Muri uyu muhuro kandi, habayeho kwakira abanyamuryango bashya ariko baboneraho kwibutswa intego nyamukuru zatumye Dream Unity fan club ishingwa.

Dream Uniy yashinzwe 10 Nyakanga 2020. Ishingwa bihaye intego zikurikira ari nazo nkingi ngari bagenderaho:

# Twanze kuba uburo bwinshi butagira umumaro, twerekeje imbaraga n’ibitekerezo byacu mu bikorwa biteza imbere Rayon Sports.

# Twanze ihangana iryo ariryo ryose n’uwariwe wese, n’icyaricyo cyose, kuko bipfusha ubusa umwanya n’imbaraga zacu mu kubaka Gikundiro yacu.

# Twiyemeje gukurikira umurongo umwe w’ibitekerezo binyuranye bifite intumbero imwe iganisha ku iterambere rya Rayon Sports.

# Buri munyamuryango asabwa kubahiriza Amahame Shingiro ya DREAM UNITY FAN CLUB.
# Buri munyamuryango wa Dream Unity Fan Club ni inkingi ya mwamba, ijambo rya buri wese rigira agaciro.

# Umuyobozi ni umukozi w’abo ayobora.

# Kumva ibintu mu buryo butandukanye n’uko umuyobozi abyumva si icyaha.

# Ihame ry’impaka zubaka zitari iza ngo turwane ku ngingo zifite uburemere bihabwa umwanya.

# Aho gushyira imbere gutandukanya abantu, kunga abatumva ibintu kimwe ni intego yacu.

Kugeza ubu Dream Unity ibarizwamo abanyamuryango bagera kuri 235.

Abanyamuryango batandukanye bari bitabiriye uyu muhuro

Furaha JMV wahoze ari Visi Perezida wa Rayon Sports na we ni umunyamuryango wa Dream Unity

Perezida wa Rayon Sports yakiriye ibitekerezo n’ibibazo, babiganiraho

Bafashe ifoto y’urwibutso

Uhereye i bumoso hari Nziza Yvan, Visi Perezida wa Dream Unity, Dr Karera Claudine, Perezida wa Dream unity, Perezida Uwayezu Jean Fidele, Uwimana Jeanine, umunyamabanga wa Dream Unity na Nshimyumukiza Samson, umubitsi wa Dream Unity

Abakora muri Digital Bar & Restaurant bati natwe turi aba Rayon, ntitwacikwa iyi foto

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo