Peace Cup:Seninga yatangiye atsindwa na Police FC yahoze atoza (AMAFOTO)

Umutoza wa Etincelles FC , Seninga Innocent uheruka kuyisubiramo, yatangiye akazi ke atsindwa na Police FC 2-0 muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro. Ni ikipe yigeze gutoza mbere yo kujya muri Musanze FC na Bugesera FC.

Ni umukino ubanza wakiriwe na Etincelles FC kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2019.

Seninga Innocent yatozaga iyi kipe umukino wa mbere nyuma yo kuyigarukamo , akayisinyira kuyitoza imyaka 2. Ni ikipe yahoze atoza na mbere y’uko yerekeza muri Police FC. Muri Nyakanga 2016 nibwo Seninga yagizwe umutoza mukuru wa Police muri avuye muri Etincelles. Yinjiye mu ikipe ya Police FC asimbuye Cassa Mbungo Andre.

Nyuma yaho yagiye muri Musanze FC, yavuyemo ajya muri Bugesera FC nayo aheruka gusezeramo.

Mu cyumweru gishize nibwo Seninga yongeye gusubira muri Etincelles FC asimbuye Nduhirabandi Abdoulkhalim bita Coka wasezerewe n’ubuyobozi bwa Etincelles FC kubera umusaruro we batashimye.

Umukino wa mbere, Seninga yawukinnye na Police FC mu gikombe cy’Amahoro ariko ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere w’akazi kuko Nshuti Dominique wa Police FC yafunguye amazamu ku munota wa 32, Songa Isaie na we agasongamo icya 2 ku munota wa 76 kuri Coup franc. Amahirwe make ya Seninga na Etincelles FC yigaragaje ku munota wa 70 ubwo Tuyisenge Hackim yahushaga Penaliti Etincelles FC yari ibonye.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 22 Kamena 2019 i Kigali kuri Stade ya Kigali guhera saa cyenda z’amanywa.

Mu wundi mukino wabaye wa 1/4, AS Kigali yatsinze Gasogi United yo mu cyiciro cya kabiri 2-1. Gasogi United na Intare FC nizo kipe zo mu cyiciro cya 2 zisigaye muri iri rushanwa.

Tariki 19 Kamena 2019

Etincelles FC 0-2 Police FC
AS Kigali 2-1 Gasogi United

Tariki 20 Kamena 2019

Rayon Sports FC vs Gicumbi FC (Stade de Kigali, 15h00)
Intare FC vs SC Kiyovu (Stade Kicukiro, 15h00)

Imikino yo kwishyura

Tariki 22 Kamena 2019

Police FC vs Etincelles FC (Stade de Kigali, 15h00)
Gasogi United vs AS Kigali (Stade Mumena, 15h00)

Tariki 23 Kamena 2019

SC Kiyovu vs Intare FC (Stade Mumena, 15h00)
Gicumbi FC vs Rayon Sports FC (Stade Gicumbi, 15h00)

11 Etincelles FC yabanje mu kibuga

11 Police FC yabanje mu kibuga

Dominique yishimira igitego yatsinze ku munota wa 32

Byari ibyishimo kuri Bwanakweli urindira Police FC

Nshimiyimana Maurice bita Maso na we yapfukamye ashimira Imana

Seninga Innocent yatsindiwe mu rugo ku mukino we wa mbere agarutse muri Etincelles FC

Abafana ba Etincelles FC bari baje kureba uko Seninga atoza ku mukino we wa mbere agarutse mu ikipe yabo ariko birangira bawutsinzwe

Yves Rwasamanzi utoza Marines FC yari yaje kureba aho ikipe mukeba ikina nyuma y’uko we yasezerewe muri 1/8 na Rayon Sports ku kinyuranyo cy’ibitego 3-1

Muri uyu mukino Etincelle FC yabonye penaliti ariko ihushwa na Tuyisenge Hackim

Etincelles FC yatsindiwe mu rugo nubwo yakiniraga imbere y’abafana bayo

Police FC yakandagije ikirenge kimwe muri 1/2 nyuma yo gutsindira hanze 2-0

Songa Isaie watsinze igitego cya 2 cya Police FC

PHOTO: Delphin Umurerwa

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo