Peace Cup:Rayon Sports yatojwe na Djamal itsinda Police FC, yegukana umwanya wa 3 (AMAFOTO)

Mu mupira wari uryoheye ijisho, ikipe ya Rayon Sports itari ifati abatoza bakuru bose, yabashije gutsinda ibitego 3-1 Police FC , ifata umwanya wa 3 mu gikombe cy’Amahoro muri uyu mwaka.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nyakanga 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ntiwitabiriwe n’abafana benshi kuko ababarika aribo bari muri Stade ya Kigali.

Umutoza Wagner do Nascimento Silva usanzwe yungiriza Robertinho ari na we wari wasigaranye ikipe nyuma y’uko Robertinho agiye mu biruhuko, ntiyagaragaye kuri Stade ya Kigali ndetse na Nkunzingoma Ramazan. Djamal Mwiseneza usanzwe afatanya nabo yatangarije abanyamakuru ko na we atamenye impamvu bataje bityo akaba ariwe watoje uyu mukino.

Kubera ko Michael Sarpong yari yabonye ikarita itukura ku mukino basezerewemo na AS Kigali, Iradukunda Eric bakunda kwita Radu na we akaba yari afite amakarita atamwemerera gukina uyu mukino, byatumye Rayon Sports ikina ifite abakinnyi batatu gusa b’abasimbura. Abari babanje hanze ni Mazimpaka André, Mugheni Fabrice na Tuyishimire Eric ‘Congolais’.

Tuyishime Altijan murumuna wa Manishimwe Djabel yabanje mu kibuga hagati afatanya na Bukuru ndetse na Donkor Prosper. Bikorimana Gerard yabanje mu izamu, ubwugarizi buyoborwa na Habimana Hussein bita Eto ndetse na Eric Irambona, naho Rutanga Eric akina ku ruhande rw’i bumoso asanzwe akinaho, Nyandwi Saddam akina ku ruhande rwugarira rw’i buryo.

Ulimwengu Jules, Mugisha Gilbert na Mudeyi Suleiman nibo bashakiraga ibitego Rayon Sports.

Nubwo Rayon Sports yakinaga ibura bamwe mu bakinnyi bayo ndetse n’abatoza bakuru, ku munota wa 10 niyo yafunguye amazamu ku mupira Rutanga Eric yahaye neza Ulimwengu atsinda igitego cya mbere. Kuri uwo munota nibwo Bwanakweli Emmanuel wahise avunika, asimburwa na Maniraguha Hillaire.

Ku munota wa 33, Jules Ulimwengu yongeye gutsinda igitego , ku mupira yari aherejwe neza na Mugisha Gilbert, igice cya mbere kirangira bikiri 2-0.

Ku munota wa 65, Mudeyi Suleiman yatsinze igitego, umusifuzi wo ku ruhande avuga ko yagitsinze yaraririye.

Ku munota wa 90, Nyandwi Saddam yazamukanye umupira yafashe icyemezo azamukana umupira, asiga abakinnyi ba Police FC maze abatsindana igitego cya gatatu cyashimishije cyane abafana bake bari kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Igitego cya Police FC cyatsinzwe na Muvandimwe JMV kuri coup franc yatsinze neza ku munota wa 93 w’umukino.

Nubwo uyu mukino utitabiriwe cyane n’abafana benshi, abari bahari bishimiye cyane uburyo wari uryoheye ijsho cyane cyane ku ruhande rwa Rayon Sports wabonaga ikina ituje kandi ihererekanya neza cyane umupira. Nyandwi Saddam niwe washimishije abafana. Uretse kuba yatsinze igitego cyiza cyane, yanakinnye neza umukino waranzwe n’amacenga menshi.

Mugisha Gilbert na we ni undi mukinnyi wigaragaje ariko cyane cyane ku icenga yacenze abakinnyi 2 ba Police FC , abanyuramo hagati, banamukoreraho ikosa. Ni icenga buri muntu wari kuri Stade yabonye ariyamira.

Kwegukana umwanya wa 3 bivuze ko Rayon Sports iza gushyikirizwa Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000 FRW) ndetse ikaza kwambikwa imidali naho Police FC ya 4 igahabwa Miliyoni imwe (1.000.000 FRW). Nta midali iteganyijwe ku ikipe ya 4.

Ikipe iri bwegukane igikombe cy’Amahoro mu bagabo, irahabwa Miliyoni icumi (10.000.000 FRW) naho ifata umwanya wa 2 ihabwe Miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

Mu bagore, ikipe iri bwegukane igikombe cy’Amahoro irahabwa Miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), iya kabiri ihabwe Miliyoni imwe (1.000.000 FRW) naho Inyemera WFC yatsinze Mutunda WFC ibitego 4-1 ikegukana umwanya wa 3 irahabwe ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

Igikombe cy’Amahoro kizasozwa kuri uyu wa Kane, aho hazakinwa imikino ya nyuma mu byiciro byombi. Scandinavia WFC izakina na AS Kigali WFC guhera saa 14:00 mu gihe Kiyovu Sports izakina na AS Kigali guhera saa 17:00.

Nshimiyimana Maurice bita Maso (i bumoso) wigeze no kunyura muri Rayon Sports niwe wari umutoza mukuru wa Police FC

Uku niko Staff ya Rayon Sports yari imeze kuri uyu mukino....Djamal Mwiseneza yungirijwe na Nkubanda Adrien usanzwe ari Team Manager

Abakinnyi 3 gusa nibo Rayon Sports yari ifite nk’abasimbura

Jules Ulimwengu yatsinze ibitego 2 muri uyu mukino ahita yuzuza 7 muri iki gikombe cy’uyu mwaka, bisanga 20 yatsinze muri Shampiyona

Djamal Mwiseneza niwe watoje ikipe ya Rayon Sports

Maniraguha Hillaire winjiye asimbuye Bwanakweli

Mugisha Gilbert yatanze umupira wavuyemo igitego, anashimisha cyane abafana

Maso yari yumiwe

Justin Bisengimana , umutoza mushya wa Bugesera FC yari kuri uyu mukino

Ruremesha Emmanuel utoza Musanze FC

King Bernard, umunyamabanga wa Rayon Sports

Van Damme ukuriye abafana ba Police FC na we ntiyibizaga uburyo batsinzwe barushwa cyane n’ikipe itari ifite abatoza bakuru ndetse ibura na bamwe mu bakinnyi

I bumoso hari Alexis Redemptus ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FERWAFA...Yicaranye na Habimana Hussein , umuyobozi wa Tekiniki w’umupira w’amaguru mu Rwanda

Muhirwa Frederic (i bumoso) , Visi Perezida wa Rayon Sports yari yishimiye uko abasore be bari gukina

Abaporisi bakuru bari kuri uyu mukino

I bumoso hari Matiku Marcel, Visi Perezida wa FERWAFA

Mudeyi Suleiman wagaragaje ko abonye umwanya uhagije yakwigaragaza

Igitego Mudeyi yatsinzwe kikangwa n’umusifuzi wo ku ruhande

Bashimira Saddam watsinze igitego cya 3

Muvandimwe watsindiye Police FC ndetse yamaze kongera amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe

Eric Irambona niwe wari Kapiteni kuri uyu mukino

Ally Tidjan witwaye neza cyane muri uyu mukino

Bishimiye gusoza ’Saison’ bari ku mwanya wa 3 mu gikombe cy’Amahoro wiyongera ku gikombe begukanye cya Shampiyona

Saddam yari atangiye guhabwa amafaranga, Polisi ihita ibihagarika ngo bidateza umutekano muke

PHOTO+VIDEO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo