Peace Cup:Police FC yasezereye Musanze FC...Izahura na APR FC - AMAFOTO

Mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro, Police FC yanyagiye Musanze FC 3-0 ihita iyisezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 4-2. Muri kimwe cya kane Police FC izagura na APR FC.

Mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Ubworoherane, Musanze FC yari yabashije gutsinda Police FC 2-1.

Umukino wo kwishyura wabaye ku wa 6 Mata 2018 kuri Stade ya Kicukiro aho Police FC isanzwe yakirira imikino. Igiteo cya mbere cyatsinzwe na Mushimiyimana Mohamed wari wambaye n’igitambaro cya kapiteni. Ibindi 2 byatsinzwe na Songa Isaie.

Police FC yahise isezerera Musanze FC ku giteranyo cy’ibitego 4-2 mu mikino yombi. Muri 1/4 , Police FC izahura na APR FC yasezereye La Jeunesse ku kinyuranyo cy’ibitego 4-0 mu mikino yombi. APR FC niyo iheruka kwegukana igikombe cy’Amahoro cy’umwaka ushize.

Mu yindi mikino Marines FC yasezereye Pepiniere FC, naho Bugesera isezerera Kiyovu SC binganyije 0-0 mu mukino wo kwishyura mu gihe ubanza, Ku Mumena amakipe yombi yari yanganyije 1-1. Igitego Bugesera FC yatsindiye hanze nicyo cyayihesheje itike yo kwerekeza muri kimwe cya kane.

Mukura VS yo yasezereye AS Kigali iyitsinze ibitego 5-3 mu mikino yombi.

Umukino wagombaga guhuza Rayon Sports na Etincelles niwo gusa utarakinywe kuko Rayon Sports yiteguraga umukino ubanza n’uwo kwishyura wa Total CAF Confederation Cup na Costa do Sol yo muri Mozambique. Ikipe izakomeza hagati yazo izahura na Marines FC.

Imikino ya kimwe cya kane banza izakinwa hagati ya tariki 12-13 Kamena 2018 naho iyo kwishyura ikinwe hagati ya tariki 19-20 Kamena 2018. Imikino ya kimwe cya kabiri ibanza izakinwa hagati ya tariki 26 na 27 Kamena 2018. Imikino ya kimwe cya kabiri yo kwishyura iteganyijwe hatati ya tariki 30 Kamena 2018 na tariki ya 1 Nyakanga 2018.

Umukino wanyuma uzakinwa tariki 4 Nyakanga 2018. Izegukana igikombe izahita ibona itike iyihesha kuzahagararira u Rwanda muri Total CAF Confederation Cup umwaka utaha.

Uko imikino ya kimwe cya kane y’igikombe cy’Amahoro iteganyijwe:

Imikino ibanza: Hagati ya 12-13 Kamena 2018

Police Fc vs APR Fc
Bugesera Fc vs Sunrise Fc
Marines Fc vs Rayon Sports/Etincelles Fc
Mukura VS vs Amagaju Fc

Imikino yo kwishyura: Hagati ya 19-20 Kamena 2018

APR Fc vs Police Fc
Sunrise Fc vs Bugesera Fc
Rayon Sports Fc/Etincelles Fc vs Marines Fc
Amagaju Fc vs Mukura VS

11 Police FC yabanje mu kibuga

11 Musanze FC yabanje mu kibuga

Mbusa K. Billy(i buryo) uri gutoza by’agateganyo Musanze FC

Seninga Innocent wakoze ibyo yari yitezweho nk’uwakiniraga ku kibuga cye

Ndayisaba Olivier yahuraga n’ikipe ya Police FC ikinamo mukuru we Mico Justin

Mushimiyimana Mohamed niwe wari wambaye igitambaro cya kapiteni wa Police FC

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego cya Mohamed yatsinze ku munota wa 6

Abasimbura ba Musanze FC ni uku barebaga ubwo ikipe yabo yanyagirwaga

Abakinnyi ba Musanze FC bagerageje ibishoboka ariko biranga

Imurora Japhet yahuraga na Police FC yahoze akinamo

Bwanakweli urinda izamu rya Police FC yari yabaye ibamba

Abafana ba Police FC bari bafite ’Morale’

Ku rundi ruhande, abafana ba Musanze FC bari bumiwe

Perezida wa Musanze kuri Telefone abwira abasigaye mu rugo urwo bahuriye narwo ku Kicukiro

Kikunda Musombwa Patrick ntako atagize

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo