Peace Cup: Intare zatsinze Bugesera FC (PHOTO+ VIDEO)

Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri yatsinze Bugesera FC yo mu cyiciro cya mbere 2-1 mu mukino ubanza wa 1/8 w’igikombe cy’Amahoro.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2019. Intare FC nizo zakiriye uyu mukino.

Ku munota wa 13 nibwo Ngabonziza Guillain wa Intare FC yafunguye amazamu ku ishoti rikomeye yateye, Nsabimana Jean De Dieu bakunda kwita Shaolin wari mu izamu rya Bugesera FC ntiyamenya aho rinyuze.

Ku munota wa 21 Samson Ikechuku, rutahizamu wa Bugesera FC yahawe ikarita ya 2 y’umuhondo nyuma y’ikosa yari ikoze, asa nutuka umusifuzi wari uri kumwihanangiriza, amuha itukura, asohoka mu kibuga.

Ku munota wa 34 nibwo myugariro wa Bugesera FC yakoze umupira mu rubuga rw’amahina, Intare FC ihabwa penaliti yinjijwe neza na Kabanda Serge.

Igice cya kabiri kigitangira, Bugesera FC yabonye penaliti ariko Rucogoza Djihad ayikubita ku giti cy’izamu.

Ku munota wa 93 w’umukino (hari hongereweho iminota 5) nibwo Ruberwa Emmanuel yatsindiye Bugesera FC igitego rukumbi yabonye muri uyu mukino.

Umukino wo kwishyura uzahuza amakipe yombi uteganyijwe tariki 15 Kamena 2019 kuri Stade ya Kicukiro.

Ku wa Gatatu tariki 12 Kamena 2019

Mukura VS 1-3 SC Kiyovu
Etoile de l’est FC 1-2 Police FC
Intare FC 2-1 Bugesera FC
Gicumbi FC 0-0 Espoir FC

Ku wa Kane tariki 13 Kamena 2019

APR FC vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15h00)
Marines FC vs Rayon Sports FC (Stade Umuganda, 15h00)
Gasogi United vs Rwamagana City FC (Mumena Stadium, 15h00)
Hope FC vs Etincelles FC (Rutsiro, 15h00)

11 Bugesera FC yabanje mu kibuga

11 Intare FC yabanje mu kibuga

Abatoza ba Bugesera FC bayobowe na Muhire Hassan (hagati) ntibabashije kwikura imbere y’Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri

Rubona Emmanuel n’abungiriza be babashije gutsinda Bugesera FC yo mu cyiciro cya mbere

Yves , umunyezamu wa Intare FC yishimira kimwe mu bitego batsinze Bugesera FC

Samson Ikechuku yabanje guhabwa ikarita y’umuhondo

Ubwo Samson yahabwaga ikarita ya 2 y’umuhondo

Samson ahabwa ikarita itukura

Ishimwe Anicet, umwe mu bana b’abahanga Intare FC ifite...ni umwe mu bagoye cyane Bugesera FC

Shaolin yahuye n’akazi gakomeye

Kabanda Serge watsinze igitego cya 2 cy’Intare

Gasongo yari yabanje hanze, asimbura mu gice cya kabiri kigeze hagati

Rubona Emmanuel yitegereza uko abasore be bari kwitwara

Mugisha Ndori, umutoza wungirije w’Intare FC na we yanyuzagamo agahaguruka agatanga amabwiriza

Kevin Ndayisenga washakiraga ibitego Bugesera FC

Nzigamasabo Steve, umwe mu nkingi za mwamba muri Bugesera FC na we yari yitabajwe muri uyu mukino

Sam Karenzi (i bumoso), umunyamabanga wa Bugesera FC

Myugariro Ndabarasa Tresor wahoze akinira Gasogi United, nyuma akajya uri Bugesera FC , yarebanye umukino na KNC wahoze amubereye Perezida,.....imvune ye imaranye igihe niyo ituma adakina

Kayitaba Jean Bosco ukinira Gasogi United yari kuri uyu mukino

Murumuna wa Ombolenga na we ni myugariro ku ruhande rw’i bumoso rwugarira

Wabonaga Intare bakinisha ubwitange cyane

Bugesera bishimira igitego kimwe babonye mu minota ya nyuma

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo