Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri yatsinze Bugesera FC yo mu cyiciro cya mbere 2-1 mu mukino ubanza wa 1/8 w’igikombe cy’Amahoro.
Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2019. Intare FC nizo zakiriye uyu mukino.
Ku munota wa 13 nibwo Ngabonziza Guillain wa Intare FC yafunguye amazamu ku ishoti rikomeye yateye, Nsabimana Jean De Dieu bakunda kwita Shaolin wari mu izamu rya Bugesera FC ntiyamenya aho rinyuze.
Ku munota wa 21 Samson Ikechuku, rutahizamu wa Bugesera FC yahawe ikarita ya 2 y’umuhondo nyuma y’ikosa yari ikoze, asa nutuka umusifuzi wari uri kumwihanangiriza, amuha itukura, asohoka mu kibuga.
Ku munota wa 34 nibwo myugariro wa Bugesera FC yakoze umupira mu rubuga rw’amahina, Intare FC ihabwa penaliti yinjijwe neza na Kabanda Serge.
Igice cya kabiri kigitangira, Bugesera FC yabonye penaliti ariko Rucogoza Djihad ayikubita ku giti cy’izamu.
Ku munota wa 93 w’umukino (hari hongereweho iminota 5) nibwo Ruberwa Emmanuel yatsindiye Bugesera FC igitego rukumbi yabonye muri uyu mukino.
Umukino wo kwishyura uzahuza amakipe yombi uteganyijwe tariki 15 Kamena 2019 kuri Stade ya Kicukiro.
Ku wa Gatatu tariki 12 Kamena 2019
Mukura VS 1-3 SC Kiyovu
Etoile de l’est FC 1-2 Police FC
Intare FC 2-1 Bugesera FC
Gicumbi FC 0-0 Espoir FC
Ku wa Kane tariki 13 Kamena 2019
APR FC vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15h00)
Marines FC vs Rayon Sports FC (Stade Umuganda, 15h00)
Gasogi United vs Rwamagana City FC (Mumena Stadium, 15h00)
Hope FC vs Etincelles FC (Rutsiro, 15h00)
11 Bugesera FC yabanje mu kibuga
11 Intare FC yabanje mu kibuga
Abatoza ba Bugesera FC bayobowe na Muhire Hassan (hagati) ntibabashije kwikura imbere y’Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri
Rubona Emmanuel n’abungiriza be babashije gutsinda Bugesera FC yo mu cyiciro cya mbere
Yves , umunyezamu wa Intare FC yishimira kimwe mu bitego batsinze Bugesera FC
Samson Ikechuku yabanje guhabwa ikarita y’umuhondo
Ubwo Samson yahabwaga ikarita ya 2 y’umuhondo
Samson ahabwa ikarita itukura
Ishimwe Anicet, umwe mu bana b’abahanga Intare FC ifite...ni umwe mu bagoye cyane Bugesera FC
Shaolin yahuye n’akazi gakomeye
Kabanda Serge watsinze igitego cya 2 cy’Intare
Gasongo yari yabanje hanze, asimbura mu gice cya kabiri kigeze hagati
Rubona Emmanuel yitegereza uko abasore be bari kwitwara
Mugisha Ndori, umutoza wungirije w’Intare FC na we yanyuzagamo agahaguruka agatanga amabwiriza
Kevin Ndayisenga washakiraga ibitego Bugesera FC
Nzigamasabo Steve, umwe mu nkingi za mwamba muri Bugesera FC na we yari yitabajwe muri uyu mukino
Sam Karenzi (i bumoso), umunyamabanga wa Bugesera FC
Myugariro Ndabarasa Tresor wahoze akinira Gasogi United, nyuma akajya uri Bugesera FC , yarebanye umukino na KNC wahoze amubereye Perezida,.....imvune ye imaranye igihe niyo ituma adakina
Kayitaba Jean Bosco ukinira Gasogi United yari kuri uyu mukino
Murumuna wa Ombolenga na we ni myugariro ku ruhande rw’i bumoso rwugarira
Wabonaga Intare bakinisha ubwitange cyane
Bugesera bishimira igitego kimwe babonye mu minota ya nyuma