Peace Cup: AS Kigali yageze ku mukino wa nyuma isezereye Rayon Sports kuri Penaliti (PHOTO+VIDEO)

Mu mukino wa kabiri wa 1/2 w’Igikombe cy’Amahoro , AS Kigali yasezereye Rayon Sports iyitsinze penaliti 4-2, ihita inayisezerera, biyihesha kwerekeza ku mukino wa nyuma w’iki gikombe. Ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije ibitego 3-3 mu mikino yombi ndetse ananganya ibitego yatsindiye hanze.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Umukino ubanza, Rayon Sports yari yabashije gutsinda 2-1. Rayon Sports niyo yakiriye umukino wo kwishyura.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite Eric Irambona wabonye ikarita itukura mu mukino ubanza ndetse na Rutanga Eric basanzwe bakina ku mwanya umwe umaze iminsi muri Zambia aho yari yagiye kumvikana na Nkana FC. Yakinnye kandi idafite Mugheni Fabrice wari wujuje amakarita 3 y’umuhondo atamwemereraga gukina uyu mukino.

AS Kigali niyo yatangiye irusha cyane Rayon Sports ndetse biza kuyihesha igitego cya mbere ku munota wa 44 w’igice cya mbere gitsinzwe na Fuadi Ndayisenga wigeze no gukina muri Rayon Sports. Igice cya mbere cyarangiye bikiri 1-0.

Igice cya kabiri kigitangira, AS Kigali yatsinze igitego cya 2 ku munota wa 47 cyatsinzwe na Frank Kalanda. Kuri uwo munota AS Kigali nayo yari imaze gutsinda ibitego 2 byo hanze nkibyo yari yatsinzwe mu mukino ubanza.

Byasabye ko Rayon Sports itegereza umunota wa 94 w’umukino kugira ngo Mutsinzi Ange yishyurire iyi kipe, amakipe yombi ahita anganya 3-3 ari nabyo byatumye hitabazwa za Penaliti.

Rayon Sports yasoje umukino ari abakinnyi icumi (10) kuko Sarpong Michael yabonye ikarita y’umutuku ku munota wa 69.

AS Kigali yinjije Penaliti 4 naho Rayon Sports yinjiza 2 zatsinzwe na Nyandwi Saddam na Donkor Prosper naho Manishimwe Djabel na Bukuru Christophe barazihusha.

Gutsindwa kwa Rayon Sports bitumye amahirwe yo gusohokera igihugu kuri APR FC, yabaye iya kabiri muri shampiyona, ayoyoka, kuko iyo Rayon Sports ibasha gutwara Igikombe cy’Amahoro APR FC yari kuzakina CAF Confederation Cup.

Undi mukino wa kabiri wa 1/2 uteganyijwe kuri iki Cyumweru, ukaba uzahuza Police FC na Kiyovu Sports. Izatsinda ikaba ari yo izakina umukino wa nyuma na AS Kigali tariki ya 4 Nyakanga ku munsi wo kwibohora.

Rayon Sports yari ifite abasimbura 4 gusa

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Isaac Munyakazi (i bumoso) yarebye uyu mukino

Bola Lobota Emmanuel , rutahizamu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo waje kumvikana na Rayon Sports yari kuri uyu mukino

Uhereye i bumoso ni Bigirimana Yahya, Irakoze Saidi na manager wabo Arnaurd... Aba bakinnyi bakomoka mu Burundi ni ba rutahizamu nabo baje kumvikana na Rayon Sports

Ishimwe Kevin (hagati) utakinnye uyu mukino, ashobora kuzerekeza muri APR FC

Eric Nshimiyimana wahoze atoza AS Kigali

Mashami Vincent utoza Amavubi

Bate Shamiru wakoze akazi gakomeye ku ruhande rwa AS Kigali, akanakuramo Penaliti

Abafana ba Rayon Sports bitegereza abakinnyi ba AS Kigali bari bamaze gutsinda ibitego 2 banarusha ikipe yabo ku buryo bugaragara

Byari ibyishimo bikomeye kuri Nshimiye Joseph wahoze ari umunyamabanga wa AS Kigali....hagati hari Danny wamusimbuye

Muhirwa Frederic, Visi Perezida wa Rayon Sports yarebaga ikipe ye irushwa bikomeye

Wagner yasabaga Imana igitego

Ubwo Michael Sarpong yari amaze guhabwa ikarita itukura

Suleiman Mudeyi winjiye asimbuye

Uko igitego cya Rayon Sports cyo ku isegonda rya nyuma cyinjiye mu izamu

Mbere y’uko haterwa Penaliti, Bikorimana yari agiye gusimbuzwa Mazimpaka ariko yanga kuva mu izamu

Nyandwi Saddam nyuma yo kwinjiza neza Penaliti ya mbere ya Rayon Sports

Uko Penaliti ya nyuma ya AS Kigali yinjiye mu izamu

Amarira y’ibyishimo kuri Frank Kalanda watsinze igitego cya 2

Nsabimana Eric bita Zidane niwe watsinze Penaliti ya nyuma ya AS Kigali yayigejeje ku mukino wa nyuma

Eric Irambona utakinnye uyu mukino kubera ikarita itukura yabonye mu mukino uheruka, yari yihebye

PHOTO: RENZAHO Christophe

VIDEO:NIYITEGEKA Vedaste

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
Tanga Igitekerezo