Peace cup 2022: Rayon Sports yanganyije na Musanze FC

Amakipe ya Rayon Sports na Musanze FC yaguye miswi banganya ubusa ku busa, mu mukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’amahoro cya 2021-2022.

Mu mukino watangiye i Saa 15:00 kuri stade Ubworoherane y’akarere ka Musanze, umutoza Frank Ouna n’abakinnyi be bakiniraga mu rugo batangiye basatirana imbaraga ariko ntibyagira icyo bitanga ku mubare w’ibitego.

Paixao na Rayon Sports atoza, nabo bashakaga gutahana impamba yo kuzatangira umukino wo kwishyura ariko ntabwo Musa Esenu na bagenzi bafatanya ubusatirizi babashije gutsinda Ntaribi Steven wari mu izamu rya Musanze FC.

Muri uyu mukino, Rayon Sports yari yagaruye rutahizamu Andre Willy Onana waherukaga gukina mu minsi 75 ishize, ndetse umutoza Paixao yagerageje gihinduranya abakinnyi, akaza amayeri y’ubusatirizi ariko ntibyabasha gutanga igitego.

Abakinnyi babanje mu kibuga Ku mpande zombi:

Musanze FC: Ntaribi Steven, Nyandwi Sadam, Niyonshuti Gad, Dushimumugenzi Jean, Muhire Anicet, Nshimiyimana Amran, Harerimana Obed, Niyitegeka Idrissa, Samson Ikeckukwu, Nkundimana, Eric Kanza Angua.

Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Niyigena Clement, Ndizeye Samuel, Iranzi Jean Claude, Abdoul Karim Mackenzie, Mugisha, Kwizera Pierre, Nishimwe Blaise, Kevin Muhire, Dindjeke na Musa Esenu.

Rayon Sports niyo izakira umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku ya 19 Mata 2022.

Mu yindi mikino, Marine FC yatsinzwe na Kiyovu Sports igitego 1-0 Gicumbi FC inganya na Bugesera FC ubusa ku busa, Police FC inganya na La Jeunesse FC ibitego 2-2.

Dinjeke yahushije igitego cyabazwe

Abayobozi ba Musanze FC bahageze kare:Visi Perezida wa Musanze FC , Rwabukamba Jean Marie Vianney ( i bumoso), Perezida wa Musanze FC , Tuyishimire Placide (hagati)...i buryo hari Mayor wa Musanze

Ku munota wa 86 Rayon Sports yahushije Igitego cyabazwe

PHOTO : RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo