Peace Cup 2022:Musanze FC yanyagiye Intare FC, irayisezerera (AMAFOTO)

Ikipe ya Musanze FC yanyagiye Intare FC 3-0, iyisezerera mu gikombe cy’Amahoro ku giteranyo cy’ibitego 4-1.

Hari mu mukino wo kwishyura wabereye ku Kicukiro kuri uyu wa kane tariki 31 Werurwe 2022.

Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 1-1 kuri Stade Ubworoherane. Kunganya 0-0 cyangwa gutsinda kw’Intare FC kwari ukuba ari ugusezererwa kwa Musanze FC.

Wari umukino uryoheye ijisho. Intare FC zari zakiriye uyu mukino zatangiye igice cya mbere zisatira cyane , zikanahusha ibitego byabazwe.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri nibwo Musanze FC yatsinze ibitego byose harimo icya Samson Ikecuku watsinze kuri Penaliti. Nkundimana Fabio yatsinze icya kabiri naho Munyeshyaka Gilbert bahimba Rukaku atsinda icy’agashinguracumu.

Kuri uyu wa gatanu tariki 1 Mata 2022 nibwo Musanze FC izamenya ikipe bizahura muri 1/8.

Nkundimana Fabio watsindiye Musanze FC icya kabiri ahanganira umupira

Intare FC zari zahigiye gusezerera Musanze FC ku Kicukiro ariko biza kwanga irahanyagirirwa

Tuyishimire Placide (hagati) Perezida wa Musanze FC yari yaherekeje abasore be

Lt. Gen. Mubarak Muganga , umuyobozi wa APR FC na we yarebye uyu mukino wari uryoheye ijisho

Samson Ikecuku yatsinze Intare FC mu mikino yombi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo