Ikipe ya Rayon Sports yasezereye AS Kigali iyitsinze kuri Penaliti 4-2 ihita ikatisha itike iyerekeza muri 1/8 cy’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka.
Umukino ubanza, Rayon Sports yari yatsinze AS Kigali 1-0 cyatsinzwe na Mutsinzi Ange. Ni umukino wari wakiriwe na AS Kigali tariki 5 Kamena 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Umukino wo kwishyura na wo wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Kamena 2019 wakirwa na Rayon Sports.
Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite Ulimwengu Jules urwaye, Mugheni Fabrice na Niyonzima Olivier Sefu ukirwaye. Umutoza Wagner yari yakoze impinduka abanza hanze Michael Sarpong na Mazimpaka Andre.
AS Kigali yakinnye uyu mukino idafite ba myugariro Ngandu Omar na Harerimana Rachid Léo bagiye mu ikipe y’igihugu y’U Burundi iri kwitegura igikombe cya Afurika. Aba biyongereyeho Nsabimana Eric bita Zidane wabonye ikarita itukura mu mukino ubanza.
AS Kigali nayo yabashije gutsinda Rayon Sports 1-0 muri uyu mukino ari nabyo byatumye bakiranurwa na Penaliti ngo hamenyekane ikipe ihita ikomeza muri 1/8. Igitego cya AS Kigali cyatsinzwe na Benedata Janvier ku munota wa 28 ku mupira yari aherejwe na Frank Kalanda.
Rayon Sports yinjije Penaliti 4 , Bishira Latif na Kalanda Frank ni bo bahushije iza AS Kigali harimo iya Kalanda Bikorimana Gerard yafashe, iya Bishira ica hejuru bituma Rayon Sports itirirwa itera Penaliti ya 5. Iza Rayon Sports zinjijwe na Michael Sarpong, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel na Prosper Donkor.
FERWAFA yatangaje ko tombora ya buri cyiciro izajya ihita iba nyuma y’umukino uzajya usoza icyiciro kiri gukina. Iyi mikino y’amajonjora izakomeza kuri uyu wa Gatandatu, ari nabwo izasozwa, hahite haba tombora ya 1/8.
Amakipe atatu muri 19 ari gukina iri rushanwa ni yo azasezererwa gusa, hanyuma haboneke 16 azakina icyiciro cya 1/8.
Uko imikino y’uyu munsi yagenze:
Unity SC 0-2 Mukura VS (agg 0-5)
Gasogi United 1-0 Hope FC (agg 3-2)
Intare FC 1-1 Interforce FC (agg 4-1)
Rayon Sports 0-1 AS Kigali (agg 1-1, penaliti 4-2)
Espoir FC yakomeje idakinnye nyuma yo kwikura mu irushanwa kwa Sunrise FC
Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2019
Police FC vs Gicumbi FC (Stade de Kigali, 0-0)
Bugesera FC vs Vision FC (Stade Kicukiro, 1-0)
Rwamagana City FC vs APR FC (Rwamagana, 0-2)
SC Kiyovu vs Etoile de l’est FC (Stade Mumena, 0-0)
Etincelles FC vs Marines FC (Stade Umuganda, 0-2)
11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
11 AS Kigali yabanje mu kibuga
Radu wahuraga n’ikipe yahoze akinira
Mudeyi Suleiman yari yongeye kubanza mu kibuga
Mugisha Gilbert yongeye kwigaragaza muri uyu mukino
Wari umukino ukomeye urimo n’ubwitange
Uko Bishira Latif yahushije Penaliti
Bikorimana Gerard akuramo Penaliti ya Frank Karanda
Penaliti ya Donkor Prosper niyo yahesheje intsinzi Rayon Sports
Mutsinzi Ange wakuyemo igitego cyari cyabazwe cya AS Kigali ku munota wa nyuma w’umukino
PHOTO: RENZAHO Christophe
VIDEO: NIYITEGEKA Vedaste
Ndaberetse Abdou
Kbsa abahungu barabikoze Sana