Rayon Sports y’abakinnyi 10 yabashije gutsinda Marines FC mu mukino ubanza wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka. Ni umukino Rayon Sports yarangije ari abakinnyi 10 nyuma y’uko Manishimwe Djabel ahawe ikarita y’umutuku.
Ni umukino wakiriwe na Marines FC kuri Stade Umuganda i Rubavu kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2019.
Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite Niyonzima Olivier Sefu ukirwaye ndetse na Donkor Prosper wagiye iwabo muri Ghana. Yari yagaruye Jules Ulimwengu wari
naumaze utarakinnye imikino y’ijonjora ry’ibanze Rayon Sports yahuyemo na AS Kigali. Undi yari yagaruye mu kibuga ni Mugheni Kakule Fabrice witwaye neza cyane muri uyu mukino.
Marines FC yakinnye idafite abakinnyi 2 yahagaritse by’agateganyo. Abo ni Nyirinkindi Saleh na Runanira Hamza bagiranye ibiganiro na Rayon Sports batabimenyesheje ubuyobozi.
Myugariro Runanira Hamza ari ku mpera z’amasezerano ye muri Marines mu gihe Nyirinkindi Saleh wageze muri iyi kipe y’i Rubavu mu mpeshyi y’umwaka ushize, ari intizanyo ya APR FC. Bombi ntibazakina imikino yo muri iki cyumweru.
Igitego rukumbi Rayon Sports yatsinze cyatsinzwe na Jules Ulimwengu ku munota wa 65 ku mupira yari aherejwe neza na Michael Sarpong , acomoka muri ba myugariro Marines FC , acenga umunyezamu wari usohotse.
Ni inshuro ya 3 aya makipe ahuye muri iyi ’Saison’. Inshuro zose Rayon Sports niyo yatsinze iyi mikino.
Umukino wo kwishyura hagati y’amakipe yombi uteganyijwe tariki 16 Kamena 2019 kuri Stade ya Kicukiro.
Uko imikino yo kuri uyu wa Kane yagenze:
APR FC 0-1 AS Kigali
Marines FC 0-1 Rayon Sports FC
Gasogi United 1-0 Rwamagana City FC
Hope FC 2-2 Etincelles FC
Igice cya kabiri kigitangira , Djabel yabonye ikarita itukura, arebera mu muryango wa Stade iminota yari isigaye
Uko igitego cya Rayon Sports cyinjiye mu izamu
Ulimwengu Jules na Mugheni Fabrice wakinnye neza cyane uyu mukino bishimira igitego
Lt. Col. Richard Karasira uyobora Marines FC yarebye uyu mukino ari kumwe na Gacinya Chance Denis wahoze ayobora Rayon Sports
Prosper Muhirwa wahoze ari Visi Perezida wa Rayon Sports na we yarebye uyu mukino
Sadate Munyakazi ukuriye MK Sky Vision
Jean bosco
Nyamara uyumwaka ndamanika ibikombe bibiri
Igikona ndabona cyiri mumandazi