Peace Cup 2019: APR FC yatangiye itsinda Rwamagana City (PHOTO+VIDEO)

Ikipe ya APR FC yatangiye neza imikino y’igikombe cy’Amahoro cya 2019 itsinda Rwamagana City 2-0 mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kamena 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa cyenda z’amanywa.

APR FC itarahiriwe na Shampiyona kuko igikombe cyegukanywe na Rayon Sports, yatangiye urugendo rwo gushaka igikombe cy’Amahoro kugira ngo izabone itike yo gusohoka mu mikino nyafurika mu mwaka utaha.

APR FC yakinnye uyu mukino idafite ba myugariro Rugwiro Herve na Buregeya Prince basanzwe babanza mu kibuga. Bose bafite ibibazo by’imvune ari nayo mpamvu byabaye ngombwa ko Ally Niyonzima usanzwe akina mu kibuga hagati afatanya na Michel Rusheshangoga mu bwugarizi.

Ibitego byose bya APR FC yabitsinze mu gice cya mbere. Hakizimana Muhadjiri niwe wafunguye amazamu ku munota wa 3 kuri coup franc yari ikorewe kuri Nkinzingabo Fiston. Yari inyuma gato y’urubuga rw’amahina.

Ku munota wa 43 nibwo Danny Usengimana yatsinze igitego cya 2 atsindishije umutwe ubwo umupira wari utewe na Muhadjili wagarurwaga n’igiti cy’izamu, Danny awusongamo.

Mu gusimbuza kwa APR FC, Itangishaka Blaise yinjiye mu kibuga asimbuye Ntwari Evode, Usengimana Dany asimburwa na Nshuti Innocent naho Iranzi Jean Claude asimbura Nshimiyimana Amran.

Ku ruhande rwa Rwamagana City Bugingo Hakim na Mbanza Joshua basimbuye Ndayisenga Saleh na Muganuza Jean Pierre.

Nyuma yo gutsinda umukino ubanza, ikipe ya APR FC igomba gukomeza imyitozo yitegura umukino wo kwishyura uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2019 i Rwamagana.

Nyuma y’uyu mukino, Mugiraneza Jean Baptiste bakunda kwita Migi, kapiteni wa APR FC yatangarije Rwandamagazine.com ko ibitego 2 batsinze bidahagije bityo ko bagiye kwitegura neza umukino wo kwishyura kugira ngo bazabashe kwizera neza ko bazakomeza mu kindi cyiciro. Intego yabo ngo ni ukureba uko bakwegukana iki gikombe nubwo ngo bazi neza ko gishakwa n’amakipe menshi.

Uko indi mikino y’uyu munsi yagenze:

Gicumbi FC 0-0 Police FC
Vision FC 0-1 Bugesera FC
Etoile de l’est FC 0-0 SC Kiyovu
Marines FC 2-0 Etincelles FC

Migi ati ibitego 2 ntibihagije

Fiston Nkinzingabo witwaye neza muri uyu mukino ndetse akorerwaho coup francs zinyuranye harimo iyavuyemo igitego

Danny Usengimana yari yahereye kare ashakisha igitego

Danny Usengimana yishimira igitego

Rwamagana City yakomeje kwihagararaho ngo idatsindwa byinshi

Imanishimwe Emmanuel Mangwende yageragezaga kuzamuka ngo atange imipira ivuye ku mpande cyangwa rimwe na rimwe na we akinjira mu rubuga rw’amahina

Ally Niyonzima wakinnye nka myugariro

Ubwo urushundura baruteraga umupira rukagwa, Ally Niyonzima yagiye gufasha mu kuruzamura

Iranzi mu gihe yajyaga kwishyushya ngo asimbure

Nshuti Innocent winjiye asimbuye

Iranzi na we winjiye asimbuye

Migi avuga ko ibitego 2 bidahagije

PHOTO: RENZAHO Christophe

VIDEO: Niyitegeka Vedaste

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • sandra

    ibitego bibiri gusa ninko gunsindwa icyonkundira umufana wo murwanda udansinda wa mukurahe kndi birumvikana umufana ntahembwa waza kugura umubabarose wapi gusa ntibyoroshye ariko bisubireho kugaruka kumufana birasaba gukomveka peeee

    - 5/06/2019 - 22:05
Tanga Igitekerezo