Peace Cup 2018:APR FC ikomeje kwitegura umukino uzayihuza na Police FC

Mu rwego rwo kwitegura neza umukino uzayihuza na Police FC mu gikombe cy’Amahoro, APR FC ikomeje imyitozo ikomeye.

Ishyirihamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryari ryahagaritse irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro kugira ngo Rayon Sports na APR FC zibashe kwitabira CECAFA Kagame Cup 2018.

Kuri ubu iri rushanwa rigiye gusubukurwa. Nyuma y’uko APR FC isezerewe murio CECAFA, yahise itangira imyitozo ikomeye yitegura umukino wa 1/4 ubanza uzayihuza na Police FC kuri uyu wa Gatanu kuri Stade ya Kicukiro.

Mu cyumweru cyashize hari ubwo APR FC yakoraga imyitozo 2 ku munsi. Ifite intego zo kwisubiza igikombe cy ’Amahoro yegukanye umwaka ushize.

Mu mukino uheruka guhuza aya makipe ya Shampiyona, yombi yanganyije 1-1. Hari tariki 11 Kamena 2018. Icyo gihe umutoza wa Police FC Albert Mphande yikomye abasifuzi kuko yabashinja kubogamira kuri APR FC kandi ngo atari ikipe y’igihugu. Yabikomoye ku gitego cyabo banze kandi ngo cyatsinzwe mu buryo buboneye.

Tariki 04 Nyakanga 2017 nibwo ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze 1-0 ikipe ya Espoir ku mukino wanyuma.

Ikipe yegukanye igikombe cy’Amahoro niyo ihagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederation Cup.

Uko Imikino Ibanza y’Igikombe cy’Amahoro muri ¼ iteganyijwe:

Taliki ya 20 Nyakanga 2018

Police FC vs APR FC (Stade Kicukiro)
Mukura VS vs Amagaju FC (Stade Huye)
Sunrise FC vs Bugesera FC (Nyagatare)

Taliki ya 21 Nyakanga 2018:

Marine FC vs Rayon sport(Stade Umuganda)

Imikino yo kwishyura y’igikombe cy’Amahoro muri ¼:

Taliki ya 23 Nyakanga 2018

Bugesera FC vs Sunrise FC (Nyamata)
Amagaju FC vs Mukura VS (Nyagisenyi)

Taliki ya 24 NyAkanga 2018

Rayon Sports FC vs Marines FC (Stade de Kigali)

Taliki ya 26 Nyakanga 2018

APR FC vs Police FC (Stade Amahoro)

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uzakinwa Taliki ya 08/08/2018.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • rukundo god

    Apr fc izatsinda police 2;1

    - 23/07/2018 - 18:01
Tanga Igitekerezo