Patriots BBC izatangira ihura na Dynamo BBC mu irushanwa rya BAL

Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 16 kugeza 20 Ukwakira 2019, i Dar Es Salaam muri Tanzania harabera imikino y’amajonjora y’irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe ku mugabane w’Afurika “Basketball Africa League Qualifiers/BAL”, yo mu itsinda rya kane “D”, ari naryo Patriots BBC yo mu Rwanda iherereyemo.

Patriots BBC ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa iri mu itsinda hamwe na Hawassa BBC yo muri Ethiopia, City Oil BBC yo muri Uganda, JKT BBC yo muri Tanzania na Dynamo BBC yo mu Burundi.

Iyi kipe yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda y’umwaka w’imikino wa 2018-2019, izatangira imikino y’iri rushanwa ihura na Dynamo BBC yo mu Burundi uzaba kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2019. Izakurikizaho umukino uzayihuza na Hawassa City yo muri Ethiopia, uzaba ku wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2019.

Patriots BBC izongera kugaruka mu kibuga ikina na JKT BBC yo muri Tanzania mu mukino uzaba ku wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019, ni mu gihe izasoza iyi mikino ihura City Oilers yo muri Uganda mu mukino uzaba ukomeye uzaba ku Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2019.

Mbere y’uko Patriots BBC ihaguruka I Kigali, Kapiteni w’iyi kipe, Mugabe Aristide yatangaje ko bagiye muri iri rushanwa bafite ikizere cyo kuzitwara neza bakarenga imikino y’amajonjora, ari nabyo bizabaha itike yo gukina ikiciro kizakurikiraho.

Iri rushanwa ritangira kuri uyu wa Gatatu, umukino wa mbere urahuza City Oilers BBC yo muri Uganda na Dynamo BBC yo mu Burundi naho umukino wa kabiri ari nawo ufungura urahuza JKT yo muri Tanzania na Hawassa BBC yo muri Ethiopia.

Iyi mikino y’amajonjora izakinirwa n’amakipe 48, agabanyije mu matsinda 8 aho amakipe abiri muri buri tsinda ahwanye n’amakipe 16, azahita abona itike yo gukina ikiciro gikurikiyeho (2nd Round).

Iri rushanwa rya “Basketball Africa League/BAL”, rizaba rikinwa ku nshuro ya mbere ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ‘NBA’, ku bufatanye na FIBA.

Abakinnyi Patriots BBC izifashisha muri iri rushanwa:

Aba ni; Aba bakinnyi ni; Sagamba Sedar, Ndizeye Ndayisaba Dieudonne, Hagumintwali Steven, Ruzigande Ally, Gasana Wilson Kenneth Herbert, Mugabe Aristide, Kasongo Aubin Junior, Bukuru Joseph, Niyomugabo Munyandamutsa Sanny, Ishimwe Didier, Makiadi Michael Ongesa, Karekezi Rurangirwa Pascal, Nijimbere Guibert, Blakeney JR George Wilbert na Hakizimana Lionel. Umutoza mukuru ni Mwinuka Henry akazungirizwa na Mukurarinda Claude.

Patriots BBC izatangira ihura na Dynamo BBC mu irushanwa rya BAL

Patriots BBC igiye guhagararira igihugu muri iyi mikino nyuma y’uko yegukanye igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2018-2019

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo