Patriots BBC ifite intego yo kurenga imikino y’amajonjora ya “Basketball Africa League”

Kuva tariki 16 kugeza 20 Ukwakira 2019, i Dar Es Salaam muri Tanzania hazabera imikino y’amajonjora y’irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe ku mugabane w’Afurika “Basketball Africa League Qualifiers”, yo mu itsinda rya kane “D”, ari naryo Patriots BBC yo mu Rwanda iherereyemo.

Iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya mbere ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ‘NBA’, ku bufatanye na FIBA.

Patriots BBC izaba ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa iri mu itsinda ‘D’ hamwe na Hawassa BBC yo muri Ethiopia, City Oil BBC yo muri Uganda, JKT BBC yo muri Tanzania na Dynamo BBC yo mu Burundi.

Mugabe Aristide kapiteni wa Patriots BBC atangaza ko ku ruhande rw’abakinnyi biteguye neza. Ati “Imyiteguro yagenze neza, navuga ko abakinnyi bose bameze neza nta kibazo dufite.”

Avuga ko bafite intego yo kwitwara neza bityo bakabasha kurenga imikino y’ijonjora y’iri rushanwa. Ati “Uko byagenda kose tugomba gusohoka mu makipe abiri ya mbere, byaba byiza tubaye n’aba mbere kandi ni yo ntego ariko icya mbere ni ukubona itike kugira ngo tuge mu kiciro gikurikiraho.”

Mugabe Aristide, kapiteni wa Patriots BBC atangaza ko ku ruhande rw’abakinnyi biteguye neza

Mugabe agira icyo yizeza Abanyarwanda. Agira ati “Icyo twizeza Abanyarwanda ni ugushyiraho umutima nk’ibisanzwe tuzakina nk’aba Patriots. Ikindi turashaka guhesha ishema igihugu ndetse n’ikipe yacu ariko ibyo byose ni ukubiharanira kuko ni uguhatana nta kiba cyoroshye bakomeze batube inyuma nk’uko bashoboye ubundi turizera ko bizagenda neza ”

Mukurarinda Claude, umutoza wungirije wa Patriots BBC avuga ko bagize umwanya uhagije wo kwitegura, banagerageza kongeramo imbaraga ku myanya bari bafiteho ibibazo, bityo akaba abona bazitwara neza muri iyi mikino.

Mukurarinda Claude, umutoza wungirije wa Patriots BBC avuga ko bagize umwanya uhagije wo kwitegura neza iri rushanwa

Perezida wa Patriots BBC, Kirungi Bryan yatangaje ko ikipe yiteguye neza muri rusange, biteguye guhatana kandi bizeye ko bazitwara neza bakabasha kubona itike izabahesha gukina ikiciro gikurikiraho.

Avuga ko ikipe igiye kwitabira iri rushanwa nta kibazo cy’amikoro ifite, agashimira abaterankunga batandukanye bagize uruhare mu kugira ngo bagende bahagaze neza.

Perezida wa Patriots BBC, Kirungi Bryan atangaza ko ikipe yiteguye neza muri rusange

Mugwiza Desire, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda
“FERWABA”, atangaza ko bitewe n’urwego Patriots BBC yagaragaje itwara igikombe k’irushanwa rya Playoffs 2019, nyuma y’uko yari yatsinzwe imikino 3-1, bimuha ikizere cy’uko izabasha guhatana ikabasha kurenga ijonjora ry’iri rushanwa.

Yabibukije ko bagiye bahagarariye igihugu aboneraho no kubizeza ko Federasiyo izabaha ubufasha bwose bushoboka kugira ngo izabashe guhesha ishema igihugu muri iri rushanwa.

Mugwiza Desire, Perezida wa FERWABA utangaza ko Patriots BBC ayifitiye ikizere cy’uko izitwara neza

Kayonga Jack, umuyobozi w’ikigega “Agaciro”, wari uhagarariye abaterankunga b’iyi kipe, nawe yashimiye abaterankunga bafatanyije kugira ngo Patriots BBC nk’ikipe igiye guhagararira igihugu muri iri rushanwa izagende yiteguye neza mu buryo bwose bushoboka.

Kayonga Jack, umuyobozi w’ikigega “Agaciro”, wari uhagarariye abandi baterankunga bashyigikiye Patriots BBC muri iri rushanwa

Mu baterankunga bafashije iyi kipe barimo; Ikigega “Agaciro”, Visit Rwanda, Rwanda Coffee, BK, Rwandair, Nexus, FERWABA, Source Oil, KTRN, Gasabo 3D, RITCO, BDF, HIS na AOS.

Patriots BBC igiye guhagararira igihugu muri iri rushanwa nyuma y’uko yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2018-2019, yongeyemo abakinnyi bashya barimo; Gasana Kenneth usanzwe ukinira ikipe y’igihugu, Blakeney JR George Wilbert ukomoka muri Amerika ndetse na Nijimbere Guibert ukomoka mu Burundi usanzwe ukinira IPRC-Kigali BBC.

Gasana Kenneth ukinira ikipe y’u Rwanda nkuru muri Basketball, ni umwe mu bakinnyi bazakinira Patriots BBC muri iri rushanwa

Biteganyijwe ko ikiciro cya mbere cy’abagize ikipe ya Patriots BBC gihaguruka i Kigali kerekeza muri Tanzania uyu munsi tariki 13 Ukwakira 2019 naho ikindi kiciro kikazahaguruka ejo tariki 14 Ukwakira 2019.

ABAKINNYI PATRIOTS BBC IZIFASHISHA MURI RUSHANWA

Aba bakinnyi ni; Sagamba Sedar, Ndizeye Ndayisaba Dieudonne, Hagumintwali Steven, Ruzigande Ally, Gasana Wilson Kenneth Herbert, Mugabe Aristide, Kasongo Aubin Junior, Bukuru Joseph, Niyomugabo Munyandamutsa Sanny, Ishimwe Didier, Makiadi Michael Ongesa, Karekezi Rurangirwa Pascal, Nijimbere Guibert, Blakeney JR George Wilbert na Hakizimana Lionel. Umutoza mukuru ni Mwinuka Henry akazungirizwa na Mukurarinda Claude.

Patriots BBC igiye guhagararira igihugu muri iri rushanwa nyuma y’uko yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2018-2019

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo