Online igiye gufasha wa mwana wagaragaye yambaye umwambaro ushaje uriho izina rya Muhadjili

Itsinda rya Online Fan Club rya APR FC rigiye gufasha umwana wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yambaye umwenda ushaje wa Muhadjili, bamugenere ubufasha bunyuranye.

Ubusanzwe uyu mwana yitwa Mugisha Jean Louis. Atuye mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Save , Akagari ka Munazi. Ifoto ye yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yafotowe na Niyonzima Ibrahim.

Niyonzima avuga ko ubwo yari amaze iminsi avuye kwiga mu Bushinwa, yariho atembera, yahuye n’uyu mwana batuye mu gace kamwe. Baraganiriye biratinda.

Mugisha wari uri kwiyokereza ’runonko’, yamubwiye uburyo akunda umupira w’amaguru ariko ngo akaba awumva gusa kuri Radio. Ngo umukinnyi Hakizimana Muhadjili niwe akunda ari nayo mpamvu yamwanditse ku mwambaro we kuko nta bundi bushobozi yari kubona bwo kugura umwenda wanditseho Hakizimana Muhadjili.

Ibrahim avuga ko nyuma yo gufotora ifoto ya Mugisha, yayishyize ku mbuga nkoranyambaga agira ngo gusa igere kuri Muhadjili azabone ko hari abana bamukunda barimo na Mugisha .

Ati " Ni ifoto nafotoye mu mpera za Nyakanga ubwo nari muri ’Quartier’ aho mvuka. Nari mbonye uriya umwana yambaye umwenda wanditseho kuriya, numva biranejeje kuko nanjye nsanzwe mfana APR FC ...nanamaze iminsi ntarayishyira hanze, rimwe nicaye ndi kuruhuka, nibuka ko nayifashe, nkora tag kuri Muhadjili nkoresheje Instagram."

Ubwo Muhadjli yabonaga iyo foto yamukoze ku mutima, ndetse avuga ko yifuza guhura nuwo mwana , bagasangira ubwo azaba agarutse gukinira ikipe y’igihugu Amavubi.

Mugisha asanzwe ari imfubyi. Abana na nyirakuru. Ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 3 bamaze bavutse, abagize Online Fan Club nabo batangaje ko bateguye igikorwa cyo gufasha uwo mwana mu buryo bwose bushoboka nyuma yo kugaragaza urukundo akunda Muhadjili wahoze akinira APR FC bafana. Ubu Muhadjili ni umukinnyi wa Emirates Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arabe Emirates).

Twizeyimana Mark uri mu batangije Online Fan Club yavuze ko biteguye gufasha icyo aricyo cyose Mugisha.

Ati " Twakoze uko dushoboye dushaka imyirondoro y’uriya mwana tunyuze kuwamufotoye iriya foto. Turashaka kuba twamuha umwambaro (Jersey) ya Muhadjili , tukamusura hari ibyo tumushyiriye, ubundi uko tuzasanga ubuzima buhagaze muri muryango abamo nibwo tuzamenya icyo gukora bitewe n’uburyo tuzaganira na kariya kana ndetse na nyirakuru umurera."

Hakizimana Muhadjiri ari mu bakinnyi b’abahanga b’abanyarwanda babayeho muri iyi myaka ya vuba. Azi gucenga no gutanga imipira myiza ivamo ibitego, ariko by’umwihariko akaba umwe mu bakinnyi bazi gutsinda imipira y’imiterekano.

Uyu mukinnyi wanatowe nk’uw’umwaka w’imikino 2017/18 mu Rwanda, yari mu beza u Rwanda rufite mu myaka ine ishize, aho buri gihe yazaga mu ba mbere batsinze ibitego byinshi.

Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo Hakizimana Muhadjiri yasinye imyaka itatu ikipe ya Emirates Football Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu iherereye mu Mujyi wa Ras al-Khaimah. Yaguzwe agera ku bihumbi bihumbi magana atatu y’amadorali ya Amerika.

Muhadjiri uvukana na Niyonzima Haruna, yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali atakiniye igahita imutanga muri APR FC.

Yavuye muri APR FC ayihesheje igikombe cya shampiyona, igikombe kimwe cy’Amahoro, Super Cup n’irushanwa ry’Intwari.

Ubu Muhadjili ni umukinnyi wa Emirates Football Club

Ibrahim yasanze Mugisha ari kwiyokereza ’runonko’

Mu kwerekana urukundo akunda Muhadjili, yanditse izina rye ku mwambaro we n’ikaramu

Muhadjili byamukoze ku mutima

Ibrahim wamufotoye yavuze ko yashakaga ko nibura iyo foto igera kuri Muhadjili....uri i bumoso ni Twizeyimana Mark wo muri Online Fan Club

Abanyamuryango ba Online Fan Club biyemeje guha ubufasha bwose Mugisha bazanga akeneye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • giramata olive

    gusa uwo mwana namahirwe aba yashatse kumuzaho naho ubundi nanjye nirirwa mbabona bamwiyanditseho

    - 15/10/2019 - 22:13
  • Gatera louis

    Gufasha bitanga umugisha ,imana izabajye imbere uyu umusore wajyiyeyo ni umwuka wi imana wa mukoreyemo kugirango uyu umwana atabarwe ,so online Fan club muri abo gushyigikirwa kubwi igitekerezi cyiza mwagize

    - 16/10/2019 - 04:40
Tanga Igitekerezo