Nzamwita De Gaulle yasabye imbabazi Abanyarwanda n’abakinnyi

Nyuma y’uko Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle, ku wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2017 atangaje ko u Rwanda rutigeze rwitabira igikombe cya Afurika ( CAN ya 2004) ahubwo ari ko ari abanyamahanga bayigiyemo, amagambo ye ntiyakirwe neza na benshi harimo n’abakinnnye iki gikombe, kuri ubu De Gaulle yamaze gusaba imbabazi.

Bijya gutangira

Tariki 21 Werurwe 2017 , imbere y’itangazamakuru, mu muhango wo kwerekana Umutoza Mushya w’Amavubi, Antoine Hey, Nzamwita yavuze ko uyu mutoza yahawe inshingano zo gutegura ikipe y’abana b’Abanyarwanda ishobora kuzitabira bwa mbere igikombe cya Afurika muri 2019 kuko ku bwe atabona ko Amavubi yagiyeyo mu 2004 ahubwo hagiye abanyamahanga.

Yagize ati “ Muzi ko twagiye muri CAN dukoresha abanyamahanga. Kuri ubu bavuye mu ikipe y’igihugu, ni nk’aho uhaye umwanya abana b’Abanyarwanda n’umurongo wo kwigaragaza kugira ngo bahe ingufu ikipe y’igihugu yacu. Ikipe y’igihugu ni iy’abana bacu ubu. Ibyo kujya muri CAN sinjya mbitindaho kuko ni nk’aho kuri njyewe tutagiyeyo kuko twakoreshaga abanyamahanga kandi iyi gahunda turimo uyu munsi ni iya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatekereje kera ariko kugira ngo ijye mu bikorwa byarananiranye.”

Yunzemo ati “Ubu tuyirimo kandi iryo deni rizashira tujyanye abana bacu muri CAN kuko kujya gukina ku rwego nk’urwo muri Afurika cyangwa ku Isi ntabwo ujya gukinisha amaguru gusa, ukinisha icya mbere umutima, ukaba ufite gukunda igihugu.

Aya magambo ya Perezida wa Ferwafa yababaje cyane bamwe mu bakinnyi batanze imbaraga zabo kugira ngo u Rwanda rujye bwa mbere muri CAN ndetse imyaka ikaba ibaye 13 byaranze ko rusubirayo.

Mu bagize icyo bavuga harimo uwari Kapiteni w’Amavubi icyo gihe, Désiré Mbonabucya wibukije Nzamwita inzira ndende byanyuzemo n’imbaraga byabatwaye kugira ngo bajye muri CAN, Ndikumana Hamad Katauti na Olivier Karekezi wamwise “umuswa n’umworozi w’amafi” ukora amakosa ahari agendeye kubyo akora bigendanye n’ibyo atize.

Uretse abakinnyi, aya magambo ya De Gaulle yakomeje kuvugisha benshi cyane cyane abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange bari babajwe n’ibyo uyu muyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru yatangaje.

Yasabye imbabazi ku mugaragaro….ikibazo ngo cyabaye ururimi

Mu kiganiro cyihariye Nzamwita De Gaulle yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 25 Werurwe 2017, Nzamwita De Gaulle yasabye imbabazi Abanyarwanda muri rusange n’abakinnyi bajyanye ikipe y’u Rwanda mu gikombe cya Afurika.

Yagize ati “ Icyo nashakaga kuvuga , ni ukuvuga ko tugomba kwibanda kuri development (iterambere) , niyo izatuma tujya muri CAN tukanagumayo…yari message nagombaga kunyuzamo…kuvuga ko tutagiyeyo ntabwo navuga y’uko nabivuze nk’igihugu, kuko igihugu ingufu cyakoresheje , ingufu zagiyemo kugira ngo igihugu kigereyo,…cyagiyeyo no mu mateka birazwi , u Rwanda rwagiyeyo …”

Yakomeje avuga ko asaba imbaazi ariko akaba avuga ko kuba atazi ikinyarwanda neza aricyo cyabiteye. Ati “ Mfashe uyu mwanya imbere yanyu n’Abanyarwanda, nkaba nsaba imbabazi kubera kutavuga ururimi neza cyangwa se kunyuzamo message ntashakaga kunyuzamo , nkabasaba imbazi ku mugaragaro , cyane cyane abashyizemo ingufu nyinshi kugira ngo u Rwanda rujye muri CAN muri 2004…

Yunzemo ati “ …ku bakinnyinnyi mbinyujije kuri Mbonabucya Désiré nk’umukapiteni wa Equipe yagiye muri CAN, Olivier Karekezi ni umuntu tuganira igihe tuboneye akanya, Eric Nshimiyimana , Jimmy Mulisa twavuganye mu gitondo, Jimmy Gatete… turabakeneye, aba Legendaire (abakoze ibigwi) turabakeneye.”

Ntabwo rero hazamo saga yo gushwana n’aba Legendaire wenda kubera kutamenya ururimi neza. Ndabasaba imbabazi ku mugaragaro…ikipe yagiyeyo, ubuyobozi bwa FERWAFA bwashyizemo ingufu zose kugira ngo iyo kipe ijyeyo ariko message nyayo yari kugira ngo tuganishe muri development tuzajyeyo , tunagumeyo…inyota Abanyarwanda bafite ni ugusubira muri CAN....mwabonye ko umutoza twamuhaye imihigo yo kujya muri CAN 2019…”

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Mibambwe

    Ubu se we uwamwita umunyamahanga yaba akosheje ahaa uyu Mugabo ibyo akora ntabyo azi

    - 24/03/2017 - 07:46
  • eudes

    Yeah ndumva yagize ubutwari bwo gusaba imbabazi kandi njye numva uwajya ahabwa uyu mwanya wo muri federation yaba azi kuvuga neza I kinyarwanda turabashimira kuri aba basore batugezaho amakuru meza

    - 24/03/2017 - 16:29
  • desire

    Wamugani biranashoboka ko ari ururimi ruke ariko kwemera ikosa biruta byose ikindi nyaboneka akwiye imbabazi kuko yazisabye gusa njye mbona dukeneye aba legends bacu bagiye muri can 2004 thx basore bacu Leodomir .Patrick.lenzaho muduha byinshi kandi turabana cyane kuri fcbk

    - 24/03/2017 - 16:40
Tanga Igitekerezo