Nyuma yo gutsinda Bugesera FC, abakinnyi n’abatoza ba APR FC bitabiriye ishyingurwa rya Katauti

Kuko umuhango wo gusezera kuri Ndikumana Katauti Hamad wahuriranye n’umukino wa APR FC yakiriyemo Bugesera FC, abakinnyi n’abatoza ba APR FC bahitiye mu ishyungurwa rya Katauti nyuma y’umukino.

Hari mu masaha y’umugoroba ubwo basangaga umuhango wo gushyingura ariwo uri gukorwa kuko kumusezeraho bwanyuma no kumusengera mu Musigiti byari byakozwe mbere yaho.

APR FC yari imaze gutsinda Bugesera FC 3-0 mu mukino wa Shampiyona w’ikirarane cy’umunsi wa gatanu wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu. Ni ibitego byatsinzwe na Nshuti Innocent (2) ndetse na Fitina Ombolenga. Byatumye APR FC ihita iyobora urutonde rwa Shampiyona by’agateganyo n’amanota 10, igakurikirwa na Etincelles, Police FC na Kiyovu Sports zifite amanota 9. Rayon Sports imaze gukina imikino 4 ni iya 8 ifite amanota 7.

Umukino ukirangira abatoza n’abakinnyi ba APR FC berekeje mu irimbi ry’i Nyamirambo ahaberaga umuhango wo gushyingura Ndikumana Katauti Hamad wari umutoza wungurije wa Rayon Sports wapfuye urupfu rutunguranye.

Kubera urupfu rwa Katauti, umukino wagombaga guhuza Police FC wigijwe inyuma, FERWAFA ikazatangaza ikindi gihe uzakinirwa.

Katauti Hamad yapfiriye umunsi umwe na Hategekimana Bonaventure ’Gangi’. Mbere y’uko hakinwa imikino yo ku munsi w’eo ku wa Gatatu, hafashwe umunota umwe wo kubibuka cyane cyane ko bombi bahuriye kuba barakiniye ikipe y’igihugu , Amavubi.

Umubiri wa Katauti bawuzamura mbere gato yo kumushyingura

Ngabo na Aimable nibo bari imbere y’abandi

Itangishaka Blaise ubwo yazaga mu muhango wo gushyingura Katauti

Issa Bigirimana (i bumoso)

Nyezamu Kimenyi Yves

Inkuru bijyanye:

Agahinda kenshi ku mbaga yasezeye bwa nyuma kuri Katauti – AMAFOTO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo