Ntate Djumaine arishyuza AS Kigali asaga Miliyoni eshatu

Ntate Djumaine wahoze akinira AS Kigali arayishyuza asaga Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda biturutse kuba ngo yarasheshe amasezerano ye mu buryo budakurikije amategeko.

Mu ibaruwa Rwandamagazine.com ifitiye kopi yanditswe n’umunyamategeko we Maitre Félicien Gashema, bamenyesheje ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA kugira ngo bufashe impande zombi gukemura ikibazo cyabaye kijyanye no kutubahiriza amasezerano.

Muri iyo baruwa, uyu munyamategeko avuga ko umukiriya we yasinyanye amasezerano y’umurimo na AS Kigali yo kuyikinira Saison ya 2018/2019 na 2019/2020 ariko ngo AS Kigali yaje gusesa amasezerano mu buryo budakurikije amategeko kuko ngo nta bwishyu yahaye Ntate Djumaine ijyanye n’igihe yari asigaranye kingana na Saison 2019/2020 angana na Miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana inani (2.800.000 FRW).

Ayo ngo yiyongeraho indishyi zijyanye n’iyirukanwa zingana n’amezi atatu angana n’ibihumbi magana atandatu (600.000 FRW), hakiyongeraho na ’Prime de match’ yo gutwara igikombe cy’amahoro.

Muri iyi baruwa uyu munyamategeko yemeza ko mu masezerano impande zombi zagiranye bumvikanye yuko mu gihe habaye ubwumvikane buke mu iyubahirizwa ry’amasezerano hari kwiyambazwa uburyo bw’ubwumvikane ariko ngo ntibigeze bumvikana k’urwego ruzabafasha muri ubwo bwumvikane ari nayo mpamvu ngo biyambaje ubunyamabanga wa FERWAFA.

Basoza iyi baruwa bavuga ko kuva tariki 18 Nzeri 2019 ngo Ntate Djumaine yashatse ko ikibazo cyarangira mu bwumvikane ariko ntiyigeze asubizwa.

’Sinzi impamvu nirukanwe’

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com Ntate Djumaine ubu usigaye akina muri Bukavu Dawa yo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yavuze ko atamenye neza iyo yirukaniwe kuko ngo yagiye agira uruhare runini mu mikino ikipe ya AS Kigali yatsinze kugeza banatwaye igikombe cy’Amahoro cya 2018/2019 batsinze Kiyovu SC 2-1..

Ati " Ntakosa nzi nakoze kandi ntibigeze banamenyesha ko hari aho nitwaye nabi kuko ntakibazo nigeze ngirana n’umutoza uwo ari we wese. Ku bijyanye n’umusaruro, navugaga ko nakinnye 90 % by’imikino kugeza dutwaye igikombe
cy’Amahoro. Sinzi ko navuga ko habaye ikibazo y’umusaruro muke
."

Hari ibyo ashimira AS Kigali....ngo bamubaye inyuma afunzwe

Ntate yatangarije Rwandamagazine.com ko ashimria cyane AS Kigali ku kuba barabashije kumwishyura amafaranga yose bari bamwemereye bamuguru igihe yari avuye muri Mukura VS. Ikindi ngo ashimira AS Kigali ni uburyo bamubaye hafi ubwo yari afunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.

Ati " Nubwo habaye ibyo bibazo, ndashimira ubuyobozi bwa AS Kigali ko bambaye hafi ubwo nari mfungiye i Butare nshinjwa gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure. Perezida Pascal na Visi perezida Francis bambaye hafi. Barankurikiranye kugeza urukiko rungize umwere kuko yari umukobwa twari twasohokanye....icyo gihe Staff ndetse n’ubuyobozi bangumye inyuma ariko nyuma yaho sinzi uko byaje kugenda baransezerera batanteguje yange ngo banyishyure ibiri muri kontaro ."

Yunzemo ati " Icyifuzo yanjye ni uko bankemurira ikibazo cyanjye."

Ntate Djumaine yirukaniwe rimwe na Ndarusanze Jean Claude, Ngama Emmanuel, Rachid Leo Frank Kalanda ndetse n’umunyezamu Nizeyimana Alphonse bita Ndanda.

Ntate Djumaine uri kwishyuza AS Kigali kubera kumwirukana mu buryo ngo budakurikije amategeko ubwo hatangiraga saison 2019/2020

Ubu akina muri Bukavu Dawa

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo