Nkurunziza Jean Paul niwe wagizwe umuvugizi wa Rayon Sports

Nkurunziza Jean Paul usanzwe ari umunyamakuru wa Isango Star niwe wagizwe umuvugizi wa Rayon Sports. Ni icyemezo ngo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabanje kwitondera cyane.

Byemejwe na Perezida wayo, Munyakazi Sadate ubwo yaganiraga na Isango Star mu kiganiro cyayo, Rayon Time. Sadate yemeje ko basanze ari ngombwa ko bashyiraho umuvugizi ugomba kujya atangaza amakuru yo mu ikipe, akayatangira ku gihe ndetse akagera kuri bose. Sadate yavuze ko mbere yo guhitamo Jean Paul babanje kubyitondera ndetse ngo ntashidikanya ko Imana yabafashije gufata uyu mwanzuro kuko ngo ari umwanya ukomeye kandi ufite icyo uvuze ku buzima bw’ikipe.

Yagize ati " Dufite inshingano nyinshi zo gutegura ikipe izaha abakunzi bacu ibyishimo. Birasaba ko tugira itsinda dukorana rifite imbaraga. Nka komite twemeje ko Jean Paul Nkurunziza atubera umuvugizi kuko asanzwe amenyereye itangazamakuru n’itumanaho kandi tunamuziho kuba umunyakuri. Bizatuma abakunzi ba Rayon Sports bagerwaho n’amakuru y’ukuri kandi ku gihe."

Ubusanzwe izi nshingano zakorwaga na Itangishaka King Bernard wabifatanyaga no kuba umunyamabanga muri Komite yacyuye igihe. Ubu King yatorewe kuba CEO wa Rayon Sports. Yari yabaye umuvugizi abisimbuyeho Gakwaya Olivier wamaze igihe kinini ari umuvugizi w’iyi kipe.

Jean Paul Nkurunziza yatangiye umwuga w’itangazamakuru muri 2011. Mu myaka 2 ishize ubwo hatangizwaga ikiganiro Rayon Time kuri Isango Star niwe wahise ahabwa kukiyobora. Nubwo yagizwe umuvugizi wa Rayon Sports, azakomeza gukora iki kiganiro kiba buri munsi, kikamara isaha imwe.

Avuga uko yakiriye uyu mwanya yahawe, Jean Paul yatangarije Rwandamagazine.com ko ari ibintu byamushimishije cyane.

Ati " Ndishimye cyane kuba ngiriwe ikizere n’abayobozi ba Rayon Sports. Abafana ndabizeza ko nzakora akazi nshinzwe kinyamwuga kandi nzatega amatwi buri murayon wese.

Aka kazi gashya, Jean Paul Nkurunziza azakomeza kugafatanya n’akandi yakoraga ko gukurira itangazamakuru muri Rayon Sports.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Marce

    Uyu mwana ntacyo adutwaye numva ari umu rayons nyakuri uhangarikira Equipe.
    Imana imushoboze gusohoza neza incingano zitoroshye ahawe.
    Gusa azirinde kumera nka KAZUNGU wo mur apr usanga incuro nyinci atazi amakuru ya Equipe.

    - 21/07/2019 - 13:57
  • Marce

    Uyu mwana ntacyo adutwaye numva ari umu rayons nyakuri uhangarikira Equipe.
    Imana imushoboze gusohoza neza incingano zitoroshye ahawe.
    Gusa azirinde kumera nka KAZUNGU wo mur apr usanga incuro nyinci atazi amakuru ya Equipe.

    - 21/07/2019 - 13:57
  • Ishimwe Yarakoze Seti Kefa

    Twishimiye Jean Paul Nkurunziza nkumuvugizi mushya wa equipe kandi tumwizeyeho ubushobozi.

    - 21/07/2019 - 14:59
Tanga Igitekerezo