Nizeyimana Olivier yongeye gutorerwa kuyobora Mukura VS

Nizeyimana Olivier yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Mukura Victory Sports mu myaka ine iri imbere mu matora y’inteko rusange y’iyi kipe yabereye i Huye kuri iki Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2020.

Nizeyimana Olivier yari amaze amezi atandatu yeguye ku buyobozi bwa Mukura VS. Tariki 12 Gicurasi 2020 nibwo Nizeyimana yari yeguye ku buyobozi bwa Mukura VS yari amaze imyaka 9 ayobora. Yavugaga ko ari impamvu ze bwite zatumye yegura.

Mu nama y’Inteko Rusange y’Umuryango Mukura Victory Sports yabaye kuri iki Cyumweru muri Stade Huye, byemejwe ko Komite Nyobozi yawuyoboraga iseswa, hagatorwa abayobozi bashya.

Nizeyimana Olivier yatowe ku bwiganze bw’amajwi 72, aho azungirizwa na Sakindi Eugène wari usanzwe ari Visi Perezida, bagakorera mu nama y’Ubutegetsi igizwe n’abantu 15.

Mu munyaka 9 Nizeyimana Olivier yamaze ayobora Mukura VS , iyi kipe yabashije kwegukana igikombe cy’Amahoro cya 2018. Nicyo gikombe mbere Mukura VS yegukanye kuva cyakwitwa icy’Amahoro.

Mbere yari yaregukanye igikombe nk’iki cy’igihugu mu myaka ya 1978, 1986, 1990 na 1992. Indi myaka yageze ku mukino wa nyuma inshuro 3 bahatsindirwa. Muri 1999 batsinzwe na APR FC penaliti 4-2, muri 2005 itsindwa na Rayon Sports 3-0 naho muri 2009 itsindwa na Atraco 1-0.

Gutwara igikombe cy’Amahoro nibyo byanatumye Mukura VS ihagararira u Rwanda muri TOTAL Caf Confederation Cup isezererwa mu cyiciro kibanziriza icy’amatsinda ikuwemo na Al Hilal yo muri Sudan.

Muri iyo myaka 9 , Nizeyimana ayobora Mukura VS, umwanya mwiza iyi kipe yabonye ni uwa 3 ndetse yakunze kuza mu makipe 4 ya mbere mu Rwanda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo