Nizeyimana Olivier yongeye gutorerwa kuyobora Mukura VS

Nizeyimana Olivier wari usanzwe ayobora Mukura VS yongeye gutorerwa kuyobora iyi kipe. Abanyamuryango 82 bitabiriye iyi nteko rusange bose bamutoye, bemeza ko akomeza kubayobora imyaka 4 iri imbere isanga indi 8 yari amaze ari umuyobozi wayo.

Hari mu nteko rusange yabaye kuri uyu Gatandatu tariki 24 Kanama 2019 mu Mujyi wa Huye.

Amatora yari ayobowe n’abahoze ari abanyamabanga aribo Niyobuhungiro Fidele, Me Mulindahabi Olivier na Padiri Mugengana Wellars. Komisiyo yari iyobowe na Me Olivier Mulindahabi.

Nizeyinamana Olivier yatorewe kuyobora Mukura VS agira amajwi 82 kuri 82 , Sakindi Eugene atorerwa kuba Visi Perezida agize amajwi 79 kuri 82. Sakindi yasimbuye kuri uyu mwanya Nayandi Abraham.

Sakindi Eugene ni we wari umukandida rukumbi ku mwanya wa Visi Perezida.Yatowe adahari ariko yari yatanze impamvu ariko yemera inshingano zose yari guhabwa.

Theodate Siboyintore yongeye gutorerwa kuba umunyamabanga wa Mukura VS agira amajwi 76 kuri 82 naho umubitsi aba Mutemberezi Paulin agize amajwi 48 kuri 82.

Mu munyaka 8 Nizeyimana Olivier yari amaze ayobora Mukura VS , iyi kipe yabashije kwegukana igikombe cy’Amahoro cya 2018. Nicyo gikombe mbere Mukura VS yegukanye kuva cyakwitwa icy’Amahoro. Mbere yari yaregukanye igikombe nk’iki cy’igihugu mu myaka ya 1978, 1986, 1990 na 1992. Indi myaka yageze ku mukino wa nyuma inshuro 3 bahatsindirwa. Muri 1999 batsinzwe na APR FC penaliti 4-2, muri 2005 itsindwa na Rayon Sports 3-0 naho muri 2009 itsindwa na Atraco 1-0.

Gutwara igikombe cy’Amahoro nibyo byanatumye Mukura VS ihagararira u Rwanda muri TOTAL Caf Confederation Cup isezererwa mu cyiciro kibanziriza icy’amatsinda ikuwemo na Al Hilal yo muri Sudan.

Muri iyo myaka 8 yari ishize Nizeyimana ayobora Mukura VS, umwanya mwiza iyi kipe yabonye ni uwa 3 ndetse yakunze kuza mu makipe 4 ya mbere mu Rwanda.

Ubwo yari amaze kwamamazwa n’abanyamuryango, Olivier Nizeyimana yasabwe kugira icyo abivugaho, abasubiza agira ati " Kuba ibyo twagezeho mu myaka 8 byarabashimishije ni ishema kuri njye. Nta gihe na kimwe nzava kuri iyi kipe, abasenga muzansengere mbigereho, tugere ku bindi byiza. Binteye ishema kuba nyobora ikipe imyaka 8 mukaba mukinkeneye, ahandi biba ari amahane, rero biranshimishije."

Nyuma yo gotorwa, Olivier Nizeyimana yagize ati " Ndashimira buri wese abaje muri iyi nteko rusange, abadukurikiye aho bari hose. Ndashima abo twakoranye muri komite isoje manda.Imana ibahe umugisha."

Muri iyi nteko rusange kandi hanemerejwemo ingengo y’imari iyi kipe izakoresha muri Saison 2019/2020. Hemejwe ko izakoresha asaga Miliyoni magana abiri na mirongo icyenda n’umunani (298.158.943 FRW.)

Abanyamuryango ba Mukura VS bahundagaje amajwi kuri Olivier Nizeyimana

Theodate wongeye gutorerwa kuba umunyamabanga wa Mukura VS nyuma y’umwaka yari amaze kuri uyu mwanya yagiyeho asimbuye Eng. Niyobuhungiro Fidele

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo