Nizeyimana Olivier yeguye ku buyobozi bwa Mukura VS yari amazeho imyaka 9

Nizeyimana Olivier wayoboraga ikipe ya Mukura VS yamaze kwegura kuri uyu mwanya nyuma y’imyaka 9 yari amaze ayobora iyi kipe yo mu Karere ka Huye.

Mu itangazo ikipe ya Mukura VS yashyize hanze , bavuze ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2020, komiye nyobozi y’iyi kipe aribwo yakiriye ubwegure bwa Nizeyimana Olivier weguye ku mpamvu ze bwite.

Bakomeje bagira bati " Ubu bwegure buzagezwa ku nteko rusange ishobora kubwemeza cyangwa ikabuhakana."

Mu nteko rusange ya tariki 24 Kanama 2019 yabereye mu Mujyi wa Huye, nibwo Nizeyimana Olivier yongeye gutorerwa kuyobora iyi kipe. Icyo gihe abanyamuryango 82 bitabiriye iyi nteko rusange bose bamutoye, bemeza ko akomeza kubayobora imyaka 4 iri imbere yasangaga indi 8 yari amaze ari umuyobozi wayo.

Nizeyinamana Olivier yaherukaga kongera gutorerwa kuyobora Mukura VS agira amajwi 82 kuri 82 , Sakindi Eugene atorerwa kuba Visi Perezida agize amajwi 79 kuri 82.

Sakindi Olivier niwe ugiye kuba akomeje kuyobora Mukura VS by’agateganyo.

Mu munyaka 9 Nizeyimana Olivier yari amaze ayobora Mukura VS , iyi kipe yabashije kwegukana igikombe cy’Amahoro cya 2018. Nicyo gikombe mbere Mukura VS yegukanye kuva cyakwitwa icy’Amahoro. Mbere yari yaregukanye igikombe nk’iki cy’igihugu mu myaka ya 1978, 1986, 1990 na 1992. Indi myaka yageze ku mukino wa nyuma inshuro 3 bahatsindirwa. Muri 1999 batsinzwe na APR FC penaliti 4-2, muri 2005 itsindwa na Rayon Sports 3-0 naho muri 2009 itsindwa na Atraco 1-0.

Gutwara igikombe cy’Amahoro nibyo byanatumye Mukura VS ihagararira u Rwanda muri TOTAL Caf Confederation Cup isezererwa mu cyiciro kibanziriza icy’amatsinda ikuwemo na Al Hilal yo muri Sudan.

Muri iyo myaka 9 yari ishize Nizeyimana ayobora Mukura VS, umwanya mwiza iyi kipe yabonye ni uwa 3 ndetse yakunze kuza mu makipe 4 ya mbere mu Rwanda.

Mu matora yari yabasabye kumusengera

Ubwo yari amaze kwamamazwa n’abanyamuryango, Olivier Nizeyimana yasabwe kugira icyo abivugaho, abasubiza agira ati " Kuba ibyo twagezeho mu myaka 8 byarabashimishije ni ishema kuri njye. Nta gihe na kimwe nzava kuri iyi kipe, abasenga muzansengere mbigereho, tugere ku bindi byiza. Binteye ishema kuba nyobora ikipe imyaka 8 mukaba mukinkeneye, ahandi biba ari amahane, rero biranshimishije."

Mukura ku mwanya mwiza ariko ikaba imbere muzidaheruka umushahara

Nizeyimana Olivier yeguye mu gihe Mukura VS iri ku mwanya wa 4 muri Shampiyona yari imaze gukinwa imikino 23 na 24 mbere y’uko isubikwa kubera icyorezo cya COronavirus (Covid-19). Nubwo iyi kipe iri ku mwanya mwiza, niyo iri imbere mu Rwanda mu kugira ibirarane by’imishahara y’abakinnyi kuko bamaze amezi 7 badahembwa kuko baheruka umushahara mu kwezi k’Ukwakira 2019.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo