Nishimwe Blaise mu bakinnyi b’Amavubi akina na Mozambique

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Carlos Alós Ferrer, yamaze gutangaza abakinnyi 11 babanza mu kibuga ku mukino wa Mozambique wo kuri uyu wa Kane, barimo Nishimwe Blaise ukina hagati.

U Rwanda rurakirwa na Mozambique mu mukino w’umunsi wa mbere wo mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 ubera kuri FNB Stadium y’i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Kwizera Olivier wari wagize ikibazo kidakanganye ubwo yagwiraga ukuboko mu myitozo, yagiriwe icyizere cyo kubanza mu izamu.

Abakinnyi bakina imbere ye ni Manzi Thierry, Nirisarike Salomon na Mutsinzi Ange mu gihe Serumogo Ally na Imanishimwe Emmanuel bakina ku mpande.

Hagati harakina Bizimana Djihad, Nishimwe Blaise ugiye gukina umukino we wa mbere w’irushanwa mu Amavubi na Rafae York.

Abakinnyi babiri bashaka ibitego by’Amavubi ni Hakizimana Muhadjiri na Kapiteni Meddie Kagere.

Uyu mukino uratangira saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, urabera mu muhezo.

Nyuma yo gukina na Mozambique, Amavubi azaca i Kigali ku wa Gatanu mbere yo kwerekeza amaso ku mukino wa kabiri uzahuza u Rwanda na Sénégalku wa Kabiri, tariki ya 7 Kamena 2022.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo