Nirisarike ntakije gukinira Amavubi

Myugariro w’ikipe y’igihugu, Amavubi, Nirisarike Salomon yamaze gukurwa ku rutonde rw’ikipe izakina na Centrafurika mu guhatanira itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun nubwo u Rwanda nta mahirwe rugifite.

Nirisarike asanzwe akinira AFC Tubize yo mu Bubiligi. Impamvu z’uburwayi yagize mu ntangiriro z’iki cyumweru nizo zatumye Nirisarike atazabasha kwitabira uwo mukino. Ni uburwayi ngo butatuma abasha kugendera mu ndege.

Abatoza b’Amavubi bamaze kumenyeshwa ko Nirisarike atakibonetse bamusimbuje Iragire Saidi wa Mukura VS ugomba kujya mu mwiherero hamwe n’abandi.

Mu mukino u Rwanda ruheruka gukina na Guinea i Kigali, Nirisarike yari yicajwe ku ntebe y’abasimbura nubwo yari yakinnye indi mikino yose Amavubi yari yakinnye muri aya majonjora.

U Rwanda ruzakira Centrafurika mu mukino wa gatanu w’aya majonjora. Umukino uzaba tariki 18 Ugushyingo 2018 kuri Stade ya Huye.

Amavubi agomba gutangira imyiteguro y’uyu mukino i Huye ahazabera uyu mukino. Nyuma y’imikino 4 imaze gukinwa, u Rwanda ni urwanyuma mu itsinda H aho rufite inota rimwe.

Guinea iheruka kunganya n’Amavubi i Kigali niyo ya mbere aho ifite amanota 10. Côte d’Ivoire ifite amanota 7 ku mwanya wa kabiri , Centrafrique ifite amanota 4.

Nyuma yo kunganya 1-1 i Kigali na Guinea tariki 16 Ukwakira 218, U Rwanda rwahise rubura bidasubirwaho itike yo kuzerekeza muri Cameroun umwaka utaha mu gihe hakibura imikino 2 ngo hasozwe iyi mikino. U Rwanda rusigaje kwakira i Kigali Centrafrique ndetse no kujya gukina umukino wo kwishyura muri Cote D’Ivoire.

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR FC), Bashunga Abouba (Rayon Sports FC) na Rwabugiri Omar (Mukura VS)

Ba myugariro: Iragire Saidi (MUkura VS), Rwatubyaye Abdoul (Rayon Sports FC), Rugwiro Herve (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports FC), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports FC) na Rugirayabo Hassan (Mukura VS).

Abakina hagati: Niyonzima Olivier (Rayon Sports FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports FC), Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium), Buteera Andrew (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (APR FC), Rubanguka Steve (Patromaasmeshelen, Belgium), Nshimiyimana Amran (APR FC), Kalisa Rashid (SC Kiyovu) na Mushimiyimana Meddy (Police FC)

Ba rutahizamu: Medie Kagere (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Usengimana Danny (Terasan, Egypt), Shema Tresor (Torhout 1992km FC, Belgium) na Mico Justin (Sofapaka, Kenya).

Salomon Nirisarike mu mukino Amavubi yatsinzwemo na Cote D’Ivoire 2-1 i Kigali tariki 9 Nzeri 2018

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • birekeraho placide

    Andika ubutumwa nemeye urwo rutonde

    - 8/11/2018 - 20:37
  • ######

    Ariko police ntabakinnyi igira

    - 8/11/2018 - 22:01
Tanga Igitekerezo