Ni ugupfa cyangwa gukira: KNC ku mukino Gasogi United izakiramo Kiyovu Sports

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yashimangiye ko umukino izakiramo Kiyovu Sports ku wa Gatanu uzaba ari uwo gupfa no gukira kuko bakeneye amanota ashobora kubafasha kwizera kuguma mu Cyicirio cya Mbere.

Gasogi United izakira Kiyovu Sports mu mukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatanu, tariki ya 15 Mata 2022 saa Cyenda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, KNC uyobora Gasogi United yavuze ko umukino wo ku wa Gatanu uzaba ari uwo gupfa no gukira kuko bakeneye amanota cyane kurusha Kiyovu Sports ndetse bafite impamvu nyinshi zituma bagomba kuyitsinda.

Ati “Umukino w’ejo ufite icyo uvuze cyane. Twe dukeneye amanota cyane ariko, twe dufite impamvu zituma dukenera amanota kurusha Kiyovu. Kiyovu Sports ibyumve aho iri ko tuyakeneye, uburyo mubona nkomeje mu byo mvuga ni na ko abahungu bagomba kumera mu kibuga. Ni ugupfa cyangwa gukira.”

Yakomeje agira ati “Ibi mwajyaga mubona imikino mukagira ngo ni iy’abasaza yo ku Cyumweru, ntabwo ari uko bimeze. Mubwire Abanyarwanda bose ko ejo bazabona umukino. Sinzi niba Federasiyo ifata umukino uko tuwufata, sinizere ko nzabona umusifuzi aza gutoba umukino kuko uzasubiza byinshi mwe n’abandi mwibaza.”

“Niba hari igihe gikomeye mu buzima bwacu, noneho bwanjye nka Perezida wa Gasogi, bwo kubabaza Kiyovu Sports na Perezida wayo ni iki gihe. Twakoze ubushakashatsi dusanga ikipe tutabanye neza ari Kiyovu kuko muri uyu mwaka w’imikino imaze kuturega inshuro enye, inadusabira ibihano bitari iby’aba-sportifs.”

Abajijwe niba nta mpungenge afite ko Gasogi United ishobora kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri bitewe n’uburyo imaze iminsi ititwara neza, KNC yavuze ko nibura amanota atandatu mu mikino isigaye izaba ibikwiye.

Ati “Dufite imikino irindwi, sinkeka ko muri iyo mikino twaburamo amanota atandatu. Iyo kipe yaba ari ikivume, yaba ikwiye no kumanuka.”

Nyuma y’imikino 22 imaze gukinwa, Gasogi United ifite amanota 23 ku mwanya wa 11 mu gihe Kiyovu Sports bizakina ifite amanota 50 ku mwanya wa mbere.

Kuri uyu mukino uzatangira saa Cyenda, Gasogi United yateganyije ko abazagura amatike mbere bazagura ku giciro gitandukanye n’icyo abazagura ku munsi w’umukino bazishyura.

Ibiciro byo kwinjira ni 3000 Frw, 10.000 Frw, 20.000 Frw na 30.000 Frw mu gihe abazagura amatike mbere ya saa Tatu za mugitondo bazagabanyirizwaho 50%.

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko uyu mwanya ari wo wo gutsinda Kiyovu Sports

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko uyu mwanya ari wo wo gutsinda Kiyovu Sports

KNC yahize kubabaza Perezida wa Kiyovu Sports n’abakunzi bayo

KNC yahize kubabaza Perezida wa Kiyovu Sports n’abakunzi bayo

Kuri uyu wa Kane ni bwo habaye ikiganiro n’abanyamakuru kibanziriza umukino wa Gasogi United na Kiyovu Sports

Kuri uyu wa Kane ni bwo habaye ikiganiro n’abanyamakuru kibanziriza umukino wa Gasogi United na Kiyovu Sports

Mutabaruka Angelbert uyobora abafana n’abakunzi ba Gasogi United yavuze ko amateka azisubiramo ku wa Gatanu

Mutabaruka Angelbert uyobora abafana n’abakunzi ba Gasogi United yavuze ko amateka azisubiramo ku wa Gatanu

Kabera Fils ni umwe mu bari bayoboye iki kiganiro n’abanyamakuru

Musangamfura Christian ’Lorenzo’ ukorera Radio10

Kayiranga Ephrem wa Radio/TV Flash

Ikinyobwa cya Imperial Blue ni kimwe mu byamamazwa na Gasogi United nk’abafatanyabikorwa bayo

Rugangura Axel wa Radio Rwanda

Safinah ufata amashusho kuri Flash TV

Ishimwe Olivier ’Ba’ wa Inyarwanda

Cyprien ufata amashusho kuri Radio/TV10

Tuyishimire Mubarakh wa City Radio

Amafoto: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo