Ni ubwa mbere nari nje kuri Stade...Rayon Sports yahagaze bwuma imbere ya TP Mazembe - Miss Josiane

Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019 avuga ko ari ubwa mbere yari aje kuri Stade kureba umupira w’amaguru imbonankubone ariko ngo yashimishijwe cyane n’uburyo Rayon Sports yihagazeho imbere ya TP Mazembe yo muri RDCOngo ikanayitsinda.

Abakurikiye ijonjora ry’ugomba kuba Miss Rwanda 2019 ryabereye mu Karere ka Rubavu, bamenye Mwiseneza Josiane wakoze urugendo rurerure n’amaguru agana aho ryabereye, biranamuhira yemererwa gukomeza mu kindi cyiciro , kugeza ubwo ndetse yambitswe ikamba ry’uwari ukunzwe cyane muri iryo rushanwa.

Kuri iki Cyumweru tariki 8 Nyakanga 2019 nibwo bwa mbere ngo yari ageze kuri Stade. Yakurikiye umukino Rayon Sports yatsinzemo TP Mazembe muri CECAFA Kagame Cup 2019. Ni umukino wo mu itsinda A aya makipe abarizwamo. Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyabonetse ku munota wa 4 gitsinzwe na Ulimwengu Jules.

Mubyashimishije Josiane ngo ni ukuntu Rayon Sports yitwaye. Ati “Ntabwo nkunda kureba umupira ariko iyo ari imikino mpuzamahanga ndawureba. Kagame Cup nayo muri iyi minsi ndi kuyireba. Bwari ubwa mbere nari nje kuri Stade kuko indi mikino nyirebera kuri televiziyo, ariko nashimishijwe cyane n’umukino mwiza Rayon Sports yagaragaje ariko by’umwihariko uburyo yitwaye mu gice cya kabiri kuko nabonaga TP Mazembe ishaka kucyishyura ariko Rayon Sports ikomeza kwihagararaho bwuma.”

Mwiseneza yatangarije Rwandamagazine.com ko ubusanzwe atagira ikipe yihariye abafana ahubwo ngo afana izasohokeye u Rwanda.

Ati "Ubusanzwe mfana Amavubi cyangwa ikipe iba yasohokeye u Rwanda.

Mwiseneza Josiane ngo yashimishijwe n’umukino mwiza Rayon Sports yagaragaje

Rayon Sports yari kumwe n’umutoza mushya, umunya-Cameroun, Mathurin Olivier Ovambe wahawe igeragezwa muri iri rushanwa, yabanje mu kibuga abakinnyi barindwi bashya muri 11.

TP Mazembe yitabiriye iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame itari kumwe n’abakinnyi bayo bakomeye nka Issama Mpeko, Mputu Trésor na Elia Meshack bari kumwe n’umutoza Florent Ibenge mu ikipe ya RDC yari mu gikombe cya Afurika. Iyi kipe yatojwe n’umutoza Mwakasu David usanzwe yungiriza.

CECAFA Kagame Cup izakomeza kuri uyu wa Kabiri, aho mu itsinda rya mbere, TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izakina na KMC yo muri Tanzania guhera saa 17:00 mu gihe Rayon Sports izakina na Atlabara FC yo muri Sudani y’Epfo guhera saa 19:30 kuri Stade ya Kigali.

ANDI MAFOTO YARANZE UYU MUKINO

TP Mazembe yahawe ikaze n’abafana bayo baba mu Rwanda

Kidiaba ari muri ’Staff’ yazanye na TP Mazembe muri CECAFA

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga :
Kimenyi Yves, Iragire Saidi, Rugwiro Hervé, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric (c), Nshimiyimana Amran, Mugheni Kakule Fabrice, Commodore Olokwei, Ciza Hussein, Iranzi Jean Claude na Ulimwengu Jules

11 TP Mazembe yabanje mu kibuga: Bakula-Ulunde Aimé, Rainford Kalaba (c), Masengo Godet, Zola-Kiaku Arsène, Mwape Tandi, Mwondeko Zatu, Sinkala Nathan, Tshibango Tshikuna, Miche Mika, Muleka Jackson na Likonza Glody

Umupira Iranzi yafunze akawuhereza neza Jule Ulimwengu

Jules Ulimwengu yakunze guhangana cyane na Mondeko

Muvunyi Paul, Perezida wwa Rayon Sports yari yaje gushyigikira abasore be

Diane Gashumba , Minisitiri w’Ubuzima na Amb. Munyabagisha Valens ukuriye Komite Olempike

Nicolas Musonyi ukuriye CECAFA (i buryo)

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi Eng Jean de Dieu Uwihanganye yarebye uyu mupira ari kumwe na Gacinya Chance Dennis wahoze ayobora Rayon Sports

Gen Major. Alexis Kagame na Lt. Gen. Musemakweli uyobora APR FC barebye uyu mukino

Sekamana Jean Damascene, Perezida wa FERWAFA

Umuyobozi wa Police FC (i bumoso) na we yakuriye uyu mukino

King Bernard, umunyamabanga wa Rayon Sports

Maman wa Iranzi ukunda gushyigikira umuhungu we na we yakurikiye uyu mukino


Mugheni Fabrice na we wigaragaje cyane muri uyu mukino

Commodore Olekwei wakinnye neza cyane mu kibuga hagati

Muhirwa Freddy (hagati), Visi Perezida wa Rayon Sports na Twagirayezu Thadee (i buryo) ushinzwe Discipline muri Rayon Sports

Munyakazi Sadate ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri Rayon Sports akaba anakuriye MK Sky Vision, umufatanyabikorwa wa Rayon Sports

Iragire Saidi yari maso !

Muleka Jackson ni umwe mu bari bitezweho byinshi na TP Mazembe

Ku munota wa nyuma w’umukino Muleka yahushije igitego cyari cyabazwe

Umukino urangiye byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi ba Rayon Sports

PHOTO + VIDEO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo