Ni tombola nziza, ni CECAFA igiye kubera muri Confederation Cup - Bakame

Nyuma y’uko Rayon Sports itomboye amakipe 2 yo muri aka Karere muri 3 bazahura mu matsinda ya Total CAF Confederation Cup, Bakame, umutoza Minnaert n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bose bahurije ku kwemeza ko ari tombola nziza.

Kuri uyu wa 21 Mata 2018 nibwo habaye Tombola y’amatsinda amakipe azaba aherereyemo muri Total CAF Confederation Cup 2018. Rayon Sports yisanze mu itsinda ririmo USM Alger yo muri Algeria, Gor Mahia yo muri Kenya na Young Africans yo muri Tanzania.

Uhereye i bumoso : Ivan Minnaert, King Bernard na Ndayishimiy Eric Bakame

Mu kiganiro n’ abanyamakuru cyateguwe na Rayon Sports, buri ruhande rwose rwari ruhagarariwe , bagira icyo bayivugaho ndetse n’uko bateganya kwitwara.

Ndayishimiye Eric bakunda kwita Bakame , kapiteni wa Rayon Sports yavuze mu izina ry’abakinnyi.

Avuga uko we na bagenzi be bakiriye Tombola, Bakame yagize ati " Navuga ko ari tombola nziza kuri twebwe. Njye na bagenzi banjye ni tombola twishimiye kuko twatomboye abantu duhora duhura muri CECAFA…bagenzi banjye batebyaga bavuga ngo ni CECAFA igiye kubera muri CAF … Young Africans , Gor Mahia, natwe, ni amakipe asanzwe ahurira muri CECAFA inshuro nyinshi kandi abakinnyi tukaba tunaziranye. Twe nk’abakinnyi ni tombola twishimiye kuko hari aho igomba kutugeza. Igomba kutugeza muri ¼ kuko nibyo byifuzo byacu nk’abakinnyi.

Tugomba kubungabunga ibyishimo by’abafana ba Rayon Sports. Mbere na mbere ni ugusaba Imana ikaturinda imvune iyo ariyo yose mu bakinnyi bacu , naho ibindi byose kugeza aka kanya turi tayali gukomeza guhereza abakunzi ba Rayon Sports ibyishimo kandi numva ko nta kindi badusaba , ni ukubanezeza. "

Bakame yavuze ko imikino yose bakinnye kugeza ubwo bageze mu matsinda hari ubunararibonye yabasigiye n’amasomo menshi azabafasha mu gihe kizaza.

Ati " Gukina Match ya LLB , gukina na Mamelodi ukarangiriza kuri iyi kipe y’i Maputo …ni imikino yari ikomeye cyane. Byanze bikunze uri umukinnyi mukuru cyangwa se uri umukinnyi ufite intego y’aho ushaka kugera, hari isomo bigusigira. Isomo twakuyemo niryo rizatubera impamba ryo kugira ngo tugere mu kindi cyiciro."

Umutoza Ivan Minnaert na we yavuze ko ntabwoba bafite , icy’ingenzi ngo ni uko bafite intego y’uko imikino 3 bazakinira mu rugo yose bazayitsinda.

Ati " Twakinnye na Mamelodi Sundowns, nta bwoba twagize. Ikipe yose izaza tuzakina. Twebwe intego yacu ni uko tugomba gutsinda imikino 3 tuzakinira mu rugo. Iyo niyo ntego ya mbere.

Twe Rayon Sports turi ikipe itanyeganyezwa mu rugo, ntitunyeganyezwa. Tuzakomeza kubakira kuri ibyo. Icya mbere tuzatsinda imikino yacu yose yo mu rugo, ubundi dushake uburyo twakura n’andi manota abiri cyangwa atatu hanze…nk’umutoza sinavuga ko mfite ubwoba bw’ariya makipe uko ari 3. Tuzita kuri buri mukino. Birashoboka. Buri mukino tugomba kuwutsinda, niyo ntego ya Rayon Sports…

Dufite imikino 15 ya Shampiyona tugomba gutsinda, dufite imikino 7 y’igikombe cy’amahoro tugomba gutsinda n’imikino 12 ya Confederation Cup tugomba kugerageza gutsinda. …Gusa icyo navuga ni uko hano i Kigali nta kipe izahadutsindira."

Ivan Minnaert ngo yiteguye gutsinda imikino yose bazakinira i Kigali

Ku birebana na gahunda yo kongeramo abakinnyi mu ikipe ya Rayon Sports bazayifasha mu gihe cy’amatsinda nkuko ibyemerewe (ubu isigaranye imyanya 4 yo kongeramo abakinnyi bazakina muri Confederation Cup), Minnaert yavuze ko hategerezwa ukwezi kwa 7 ari nako bazaba bemerewe kubongeramo.

Ati " Mu kwezi kwa Nyakanga nibwo tuzaba twemerewe kongeramo abakinnyi… Ntabwo dukwiriye kugira ubwoba, tuzakoresha abahari kandi neza. Ubu nshobora kuvuga ngo nkeneye umukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu , ejo ngasanga nkeneye umuzamu…Ubu ni ugukoresha abahari, tugakora igikwiriye. Ushobora kureba ku myanya 4 nyamara hari abandi bakinnyi 10 cyangwa 3 cyangwa 20,… bashobora kugenda. Ibyo kongeramo abakinnyi tuzabireba mu gihe gikwiriye. Dufite igihe gihagije cyo kubitekerezaho."

King Bernard, umunyamabanga uhoraho wa Rayon Sports na we yakomoje kuri tombola, avuga ko buri kipe yose iba igeze mu matsinda iba ikomeye ariko ngo kuko harimo amakipe yo mu Karere byo ngo byagira ‘uruhengekero’.

Abajijwe mu by’ukuri umubare w’amafaranga bazahabwa kuko bageze mu matsinda ndetse n’igihe azahagerera, King Bernard yasubije ko babwiwe ko yenda kungana n’ibihumbi Magana atatu by’amadorali ya Amerika ariko ngo nabo baracyategereje baka bakeka ko azaza mu cyumweru gitaha bityo akaba yabafasha mu kwitegura. Yunzemo avuga ko bazakora ku buryo hari icyo yamarira ikipe aho gushorwa mu bindi bitayiteza imbere.

King Bernard yemeje ko ibyo basabye Minnaert byo kubageza mu matsinda yabikoze bityo ko bagiye kumusinyisha nkuko babivuganye

Abajijwe ku bigendanye n’amasezerano y’umutoza Ivan Minnaert, King Bernard yavuze ko ibyo bari bamusabye yabikoze bityo ko hageze igihe ngo nabo bamuhe amasezerano ayashyireho umukono.

Ati " ... amasezerano y’imvugo niyo twagiranye...twari twavuganye ko nitugera muri 1/8 aribwo tuzamuha amasezerano yanditse ariko ntiyakoreraga ubuntu...yari yatubwiye ko azatwishyuza tugeze muri iki cyiciro.Ni umutoza mwiza, ni umunyamwuga...Uyu munsi yavuganye na Perezida, baganiriye.

Ivan ibyo twamutumye yarabikoze , natwe tugomba gukora ibyo twiyemeje...mu masezerano ye hazaba harimo n’igikombe cya Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro."

Rayon Sports izatangira yakira Gor Mahia mu Rwanda mu mukino ubanza uzakinwa ku wa 6 Gicurasi 2018 mu gihe uwo kwishyura uzabera i Nairobi ku wa 16 Kanama 2018.

Iyi mikino izasubikwa hakinwa Igikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya kuva ku wa 14 Kamena kugeza ku wa 15 Nyakanga 2018, yongere gusubukurwa kugeza muri Kanama; biteganyijwe ko amakipe abiri azakomeza muri ¼ azamenyekana bitarenze Nzeri 2018.

Uko imikino ya Rayon Sports yo mu matsinda ipanze:

Tariki 06 Gicurasi 2018: Rayon Sports vs Gor Mahia
Tariki 16 Gicurasi 2018 : Young Africans vs Rayon Sports
Tariki 18 Nyakanga 2018: Rayon Sport vs USM Alger
Tariki 29 Nyakanga 2018: USM Alger vs Rayon Sports
Tariki19 Kanama 2018: Gor Mahia vs Rayon Sports
Tariki29 Kanama 2018: Rayon Sports vs Young Africans

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo