’Ni icyemezo cy’ubunebwe ’, Sadate yanenze Minisiteri ya Siporo

Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yanenze Minisiteri ya Siporo nyuma y’uko itangaje ko Shampiyona y’Umupira w’Amaguru n’andi marushanwa ategurwa n’ingaga za siporo bihagaritswe mu gihe cy’iminsi 30.

Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri ya Siporo kuri uyu wa kane tariki 30 Ukuboza 2021.

Aya mabwiriza mashya Minisiteri ya Siporo yatangaje, azatangira kubahirizwa guhera tariki ya 1 Mutarama 2022.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru w’abagabo yari yatangiye ku wa 30 Ukwakira, ihagaritswe igeze ku munsi wa 11 .

’Ni icyemezo kidakwiriye, cy’ubunebwe’

Munyakazi Sadate yatangaje ko gusubika shampiyona ari icyemezo kidakwiriye ndetse ngo cy’ubunebwe. Yavuze ko hari izindi ngamba zari gufatwa bitabaye ngombwa ko hasubikwa Shampiyona.

Abinyujije kuri Twitter, Sadate yagize ati" Hari izindi ngamba nyinshi zari gufatwa bidasabye gusubika Championnat keretse niba tugifata Sports nko kwishimisha tutayifata nk’urwego rwishoramali, njye mbona gusubika Championnat ari icyemezo cy’ubunebwe. I am so sad."

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo