Ngiye kurara nishimye kuko mbonye rutahizamu mwiza... Karekezi avuga kuri Rutahizamu wo muri Cameroun

Nyuma y’uko rutahizamu wo muri Cameroun witwa Christ Bondi agaragaje urwego ruri hejuru mu gutaha izamu, Karekezi Olivier, umutoza mukuru wa Rayon Sports yavuze ko ashimishijwe no kubona rutahizamu yifuzaga.

Christ Mbondi ukomoka muri Cameroun akina nka rutahizamu. Yakoze imyitozo ye ya mbere muri Rayon Sports kuri uyu wa mbere tariki 15 Mutarama 2018.

Mu myitozo yagaragaje ko afite ubuhanga bwihariye mu gutsinda ndetse atsinda ibitego 2 wenyine ubwo abakinnyi bari bigabanyijemo amakipe 2. Yakoranye imyitozo nundi mukinnyi mushya witwa Yussuf ukina hagati mu kibuga ukomoka muri Nigeria ariko usanzwe akinira Mufulira Wanderers yo muri Zambia ukina hagati mu kibuga.

Uretse kuba abafana ba Rayon Sports bamukuriye ingofero, Karekezi Olivier na we yabihamirije mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com nyuma y’imyitozo.

Imyitozo y’uyu munsi wayibonye gute ?Abakinnyi bashya wababonye gute ?

Imyitozo yari myiza…nabonye ko hari icyo bari kugenda biyongeraho yaba ku bakinnyi basanzwe no kuri aba bashyashya …nka rutahizamu uje ku munsi wa mbere akabasha gutsinda ibitego 2 aba ari rutahizamu mwiza …nakinnye ndi rutahizamu ariko ubu mbonye rutahizamu nshobora kuba nifuza nimba ibisigaye kumvikana n’ikipe bibaye byiza , nibaza ko nshobora kumugumana.

Umukinnyi wo muri Nigeria ukina hagati mu kibuga wamubonye gute ?

Kubera ko dufite abakinnyi benshi bakina hagati….na we ni umukinnyi mwiza ariko nakubwiye ko dufite match yo kuwa 3 na Etincelles, we nzemeza ibye nyuma y’uwo mukino.

Tchabalala ko ataratangira imyitozo , ikibazo ni ikihe ?

Hari utubazo yari yasabye komite ko ajya kurangiza , ndibaza ko ejo ashobora kuboneka ku myitozo.

Abanyamahanga bari kuba benshi mu ikipe, ntabwo ari ikibazo kuri wowe nk’umutoza ?

Nta kibazo dufite. Kereka iyo tugura abanyamahanga tutari busohoke. Nk’ikipe ya Rayon Sports dushaka kugira ngo twitware neza muri Champions League …kuba ufite abakinnyi 7, bose birabasaba gukora kugira ngo haboneke 3 bashobora gukina no muri Shampiyona. Ninayo mpamvu usanga ikipe za hano, abakinnyi usanga birara , bakavuga bati turi abanyamahanga 3 , isaha nisaha dushobora gukina.

Ubu ni ukuvuga ngo abakinnyi b’abanyamahanga tuzagumana, uzakina ni umukinnyi ufite formes, umukinnyi uzaba yereka abafana ko icyumweru yakozemo imyitozo yabigaragaje ko agomba kubanza mu kibuga. Utazakora , ubwo nyine azajya ajya muri stade, 3 beza bazajya bakina ariko icyo dushaka ni uko bose tugomba kubaha imyitozo, bakaba bafite formes ku buryo tuzitwara neza imbere y’ikipe y’i Burundi.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Cameroun namara gusinya ikipe yawe izaba yuzuye ?

Buri gihe mpora mbivuga ko nshaka umukinnyi ushobora gufasha Diarra, isaha n’isaha ubona ‘occasion’ akayitsinda. Ibyo nibyo nifuza. Ubu uyu mugoroba ngiye kurara nishimye kuko mbonye rutahizamu mwiza.

Christ Mbondi yahise asinyira ku kibuga imbanzirizamasezerano (Pre –contract).

Christ Mbondi yavutse tariki 2 Gashyantare 1992. Muri 2010 yavuye mu ikpe ya FC Bamenda yo muri Cameroun yerekeza muri FC Sion y’abatarengeje imyaka 21 yo mu Busuwisi. Muri 2013 yerekeje muri Bangkok Glass yo muri Thailand nk’intizanyo. Muri uwo mwaka nanone yavuye Bangkok Glass muri Khon Kaen FC nayo yo muri Thailand. Uwo mwaka wa 2013 yasubiye muri Bangkok Glass ari nawo mwaka kuba intizanyo byarangiye asubira muri FC Sion y’abatarengeje imyaka 21. Yayivuyemo yerekeza muri Grassland FC yo muri Cameroun.

Muri 2015 yerekeje muri JS Saoura. Muri 2016 ubwo atari agifite ikipe nibwo yerekeje muri Capiatá yo muri Paraguay. Muri 2017 yavuye muri Capiatá yerekeza muri Olimpia de Itá nayo yo muri Paraguay.

Christ wahise akurirwa ingofero n’abafana ndetse na Karekezi Olivier

Mu myitozo banyuzamo bagatera n’urwenya

Hashize akanya akora imyitozo Christ Mbondi yahamagawe ngo asinye imbanzirizamasezerano...babanje kumubwira ibyo agiye gusinyira

Manager we na Gakwaya Olivier impapuro babanza kuzishyira ku murongo

....arabanza abisoma neza

...Bakibirimo, Rwarutabura aba aturutse hirya iyo ngo arebe uko byifashe

Aba ariyamiriye ati ’ Yampaye inka, ikipe noneho ndazimara!’

Isinya nkiyi ifite agaciro ku ba Rayon Gakwaya Olivier ayikurikiranira hafi!

Mu myitozo, Tumushime Ally Tidjan murumuna wa Djabel na we akomeje kugaragaza ko afite ahazaza heza

Abafana barebye imyitozo yo kuri uyu wa mbere

Sefu na Master bafite ibibazo by’imvune bari kuri iyi myitozo

Yussuf ukomoka muri Nigeria ukina mu kibuga hagati...ngo ibye Karekezi azabyemeza namara kubona uko azitwara mu mukino wa gishuti na Etincelles FC

Yussuf ahanganiye umupira na Ally Tidjan

Christ Mbondi yakoze ibishoboka byose ngo yereke abafana ba Rayon Sports ko hari icyo azi ku gutaha izamu no guhatana mu kibuga

Pierrot ashimira Chris nyuma yo gutsinda igitego cya 2

Nyuma y’imyitozo Rwarutabura wari ufite ibyishimo byinshi arifotozanya n’umugore wa Olivier Karekezi

Rwarutabura yifotozanya na Muvunyi, Perezida wa Rayon Sports warebye imyitozo y’uyu munsi

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo