Myugariro Runanira Amza yasinyiye Rayon Sports (PHOTO+VIDEO)

Myugariro Runanira Amza yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports imyaka 4.

Ni umukinnyi wari usanzwe akinira Marines FC. Amza yazamukiye muri La Jeunesse muri 2014/2015. Muri 2016 yahise yerekeza muri Musanze FC ahakina umwaka umwe, mbere yo kwerekeza muri Marines FC yari amazemo imyaka 2.

Yasinyiye imbere ya Visi Perezida wa Rayon Sports, Muhirwa Frederic, Munyakazi Sadate ukuriye MK Sky Vision ikaba ari umufatanyabikorwa wa Rayon Sports ndetse akaba ari kubafasha mu igura ry’abakinnyi ndetse na Maitre Zitoni, umunyamategeko w’iyi kipe.

Amza akina nka myugariro wo hagati (Central defender). Aganira na Rwandamagazine.com , Amza yatangaje ko ari ibintu bimushimishije kandi by’agaciro.

Ati " Biranshimishije gusinya muri Rayon Sports. Ni iby’agaciro. Ni ikipe nziza, nje gutanga ibyo mfite byose kandi ndabizi ko bizagenda neza. Abafana banyitegaho umusaruro bifuza."

Yemeje ko nta mpungenge atewe no guhanganira umwanya muri iyi kipe izasohokera u Rwanda mu marushanwa ya Total CAF Champions League.

Yashimiye kandi abayobozi n’abatoza ba Marines FC uburyo bamufashije mu gihe cyose yari amaze muri iyo kipe.

Amza ni umwe wari inkingi za mwamba muri Marines FC cyane cyane mu bwugarizi. Asinyiye Rayon Sports mu gihe yashakwagwa n’andi makipe arimo na Police FC.

Imikino 2 iheruka guhuza Rayon Sports na Marines FC muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro, Amza ntiyayikinnye kuko yari yamaze guhagarikwa n’ubuyobozi bwamushinjaga gutangira kugira ibiganiro na Rayon Sports atabamenyesheje.

Yasinye imyaka 4 azamara akinira Rayon Sports

Runanira yari umwe mu nkingi za mwamba mu bwugarizi bwa Marines FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • Bandetse j. Paul

    Turabakunda mutugezaho inkuru za reyon kd nziza

    - 19/06/2019 - 16:27
  • Emmanuel Harelimana

    Arakaza neza tumwifurije kuza gufasha Rayon Sports kuguma kwisonga yandi makipe.

    - 19/06/2019 - 16:31
  • Dodos

    Urakazaneza muri gikundiro

    - 19/06/2019 - 21:05
  • ######

    ikaze mwana tuzakujya inyuma kbs

    - 19/06/2019 - 21:46
Tanga Igitekerezo