Mwiseneza Djamari yarushinze (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Mutarama 2022 ni bwo Mwiseneza Djamari na Tabaro Amina Mickdad basezeranye mu idini ya Islam ku musigiti wo kwa Kadhafi.

Nyuma ya saa sita habaye umuhango wo gusezeranira imbere y’amategeko mu murenge wa Nyakabanda ndetse n’ umuhango wo gusaba no gukwa, wabereye mu Karere ka Bugesera.

Mwiseneza uvuka mu Karere ka Nyanza, yazamukiye mu ngimbi za Rayon Sports ayikinira kuva mu 2007 kugera muri 2014 ubwo yerekezaga muri APR FC.

Gusa imvune yagize ntizatumye akomeza kwitwara neza nk’uko byahoze bituma imurekura muri 2017 asubira muri Rayon Sports ariko ntiyabona umwanya uhagije wo gukina nubwo yajyaga ajya mu kibuga asimbuye mu mikino imwe n’imwe.

Mu Ukwakira 2018 ni bwo yagizwe umutoza wungirije wa Rayon Sports, aho yasimbuye Gatera Moussa wari wungirije Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’.

Muri Mutarama 2019, Rayon Sports yazanye Wagner do Nascimento Silva nk’umutoza wa mbere wungirije, Mwiseneza ahabwa inshingano zo kongerera ingufu abakinnyi.

Babanje gusezerana imbere y’Imana

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo