Mvukiyehe Juvénal yatorewe kuyobora Kiyovu Sports n’amajwi 100% (AMAFOTO)

Mvukiyehe Juvénal, umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida wa Kiyovu Sports, ni we watorewe kuba umuyobozi wayo mu myaka itatu iri imbere ku bwiganze bw’amajwi 100%.

Hari mu nama y’inteko rusange ya Kiyovu Sports yabereye muri stade ya Kigali i Nyamirambo, habereye amatora yo gusimbuza komite nyobozi iheruka kurangiza manda.

Iyi nteko rusange yitabiriwe n’abanyamuryango 84 muri 141 bemewe ba Kiyovu Sports.

Mvukiyehe Juvénal yatorewe kuba Perezida ku majwi 100%. Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere wa Kiyovu Sports hatowe Mutijima Héctor ku majwi 79/84, aho utamutoye ari umwe mu gihe impfabusa zabaye enye.

Umwanya wa Visi Perezida wa Kabiri watorewe Ntiranyibagirwa Ange wagize amajwi 50 kuri 84.

Munyengabe Omar yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Kiyovu Sports ku majwi 43 kuri 84. Amenshi yagizwe impfabusa kubera kwandika nabi amazina ye.

Umubitsi yabaye Kayiganwa Angelique, atsinze uwitwa Makuta.

Mvukiyehe watanze asaga miliyoni 26 Frw mu kugura abakinnyi muri iyi mpeshyi, akanagira uruhare mu kuza k’umutoza Karekezi Olivier, yifuzwaga na bamwe mu bafana Kiyovu Sports ku buyobozi bwayo nyuma yo kugaragaza ko ashaka kongera ubushobozi muri iyi kipe aheruka kugurira imodoka izajya itwara abakinnyi.

Gutorwa kwa Mvukiyehe ntibyatunguranye kuko ariwe mukandida rukumbi wari usigaye kuko abandi bari bahanganye barimo n’abari muri komite icyuye igihe bari bamaze gukuramo kandidatire zabo mbereho umunsi umwe ko amatora aba.

Mu ijambo yagejeje ku bari mu nteko rusange, Mvukiyehe yatangaje ko afite umushinga wo gutwara igikombe.

Ati "Mfite umushinga wo gutwara igikombe kandi mpamya ko tugeze kuri 70% w’ibyasabwaga ngo umushinga wacu ugerweho."

Yunzemo ati " Mfite gahunda kandi yo gushaka imitungo yatuma tubaho no mu bihe biri imbere, Kiyovu Sports ntizabe umutwaro k’uzayiyobora, izabe ari ikipe ifite umutungo."

Abatari bemerewe kwinjira mu matora bari bategerereje hanze biteguye kubyina intsinzi ya Juvenal ....bamwe bari baje bambaye udupfukamunwa twanditseho izina rye

Abandi bari bitwaje ibyapa

Ubwo Mvukiyehe yageraga ahabereye amatora....ati Igihe ni iki !

Mvukiyehe Juvénal watorewe kuyobora Kiyovu mu myaka itatu iri imbere

Bibi ni umwe mu banyamuryango ba Kiyovu bari muri iyi nteko rusange

Karekezi Olivier (i buryo) yari yaje muri iyi Nteko rusange,....Mvukiyehe niwe wagize uruhare runini ngo abe umutoza wa Kiyovu

Minani Hemed ukuriye abafana ba Kiyovu

Bus Mvukiyehe yaguriye Kiyovu yari kuri Stade ya Kigali

PHOTO: UWIHANGANYE Hardi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo