Muvunyi na Gacinya mu bashyizwe mu kanama ngishwanama ka Rayon Sports

Abantu barindwi bose bahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports nibo batorewe kujya mu kanama ngishwanama ka Rayon Sports kagomba gufatanya na Komite ya Rayon Sports.

Kuri iki cyumweru , hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID 19 ndetse n’ikoranabuhanga aba Perezida b’icyubahiro ba Rayon Sports bagiranye ibiganiro na Komite Nyobozi y’Umuryango wa Rayon Sorts, bungurana ibitekerezo ku micungire y’ikipe muri ibi bihe bya COVID 19 ndetse no gutegura nyuma ya covid-19 uburyo ikipe izabaho.

Hafashwe umwanzuro wo gushyiraho akanama ngishwanama kazafasha Komite nyobozi mu kureba imicungire y’ikipe mu bihe bya COVID 19 ndetse no gutegura uko izamera nyuma ya COVID 19.

Kahawe uburenganzira bwo kuba kahura n’ abandi kabona ko ari ngombwa mu terambere rya Rayon Sports .

Ako kanama ngishwanama kazakomeza gukorana na Komite Nyobozi kugeza igihe inteko Rusange izateranira ikemeza niba kagumaho cyangwa se niba kakurwaho.

Aka kanama kagizwe na :

1. Ruhamyambuga Paul
2. Dr Rwagacondo Claude Emile
3. Muvunyi Paul
4. Ngarambe Charles
5. Ntampaka Theogene
6. Gacinya Chance Denis
7. Muhirwa Prosper

Akanama Ngishwanama karakurako Komite yari isanzwe ?

Amakuru agera kuri Rwandamagazine.com yizewe ni uko aka kanama gakomeza gukorana na Komite nyobozi yari isanzwe iyoborwa na Munyakazi Sadate n’abandi bafatanyaga.

Mu gihe Munyakazi Sadate yajurira igihano yaraye ahawe n’akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA (ccyo kumara amezi 6 atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru) ntihagire igihinduka ku bihano bye, Komite nyobozi ya Rayon Sports izaba iyobowe by’agateganyo na Muhire Jean Paul usanzwe ari Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports.

Gacinya Chance yashyizwe mu kanama ngishwana ka Rayon Sports

Paul Muvunyi (i bumoso) na Ruhamyambuga Paul bari basanzwe ari ba Perezida b’icyubahiro ba Rayon Sports bari muri aka kanama

Ngarambe Charles

Ntampaka Theogene na we wayoboye Rayon Sports

Dr Rwagacondo Emile

Gacinya Chance Denis

Muhirwa Prosper

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo