Mutebi Rachid yamaze kubabarirwa

Nyuma yo kwandika asaba kubabarirwa, Rutahizamu Mutebi Rachid yagaruwe mu mwiherero ndetse anasubukura imyitozo na bagenzi be.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Gicurasi 2021, nk’uko bisanzwe, Musanze fc yakoreye imyitozo kuri stade Ubworoherane, ikibuga isanzwe inakiriraho imikino yayo.

Ni imyitozo yagaragayemo Rachid Mutebi, wari wahanishijwe kwirukanwa muri camp kubera gusohoka mu mwiherero w’ikipe nta ruhushya ndetse akajya gufata ibisindisha

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko uyu mukinnyi yandikiye ubuyobozi asaba imbabazi ndetse akanemeza ko atazabisubira.

Musanze FC ikomeje Imyitozo yitegura umukino wa shampiyona uzayihuza na Kiyovu Sports kuwa 10 Kamena 2021.

Twizerimana Onesme wahamagawe mu ikipe y’igihugu, Amavubi niwe utari kumwe n’abandi. Abandi bakinnyi bose bari gukora imyitozo.

Mu mukino wo ku munsi wa kabiri, Musanze FC yatsinze AS Muhanga 3-1.

Nyuma y’imikino ibiri mu makipe ahatanira kutamanuka, Kiyovu Sports ifite amanota 6, Gasogi United ifite amanota 4, Gorilla FC amanota 4, Musanze FC ifite manota 3, Etincelles FC ifite amanota 3, Sunrise FC ifite inota 1, Mukura VS inota 1
naho AS Muhanga nta nota irabona.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo