Musanze: Hateguwe igikorwa cy’ubukerarugendo bushingiye ku magare

Akarere ka Musanze gasanzwe ari igicumbi cy’ubukerarugendo kubera ibyiza nyaburanga biharangwa harimo pariki y’Ibirunga icumbikiye Ingagi, ndetse n’ibindi byiza nyaburanga bihabarizwa, gusa akenshi aba bisura bakaba bakoreshaka imodoka.

Muri urwo rwego Lava Bike Tour’s company yateguye ubukerarugendo bushingiye ku igare mucyo bise COMMUNITY RIDE TO PROMOTE DOMESTIC TOURISM mu rwego rwo gufasha kuzamura no kumenyekanisha ubukerarugendo bukoresha igare mu gusura ibyiza bitatse u Rwanda igikorwa giteganijwe kuwa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2020.

Rwandamagazine.com iganira na Francis Kwizera uri mubateguye iki gikorwa yatubwiye ko ubukerarugendo bukoresha amagare busanzwe bukorwa gusa bukibanda ku banyamahanga ariyo mpamvu kuri iyi nshuro batekereje cyane ku banyarwanda.

Ati " Ni ubwa mbere tugiye ku bikora ku mwihariko w’ Abanyarwandam gusa kandi dushaka ko cyaba igikorwa ngaruka kwezi."

Yakomeje avuga ko nubwo bihenze bagerageje koroshya no kugabanya ibiciro kugirango abantu bose bazisange muri iki gikorwa.

Ati " Ibiciro biri hasi cyane umunyarwanda ufite igare rye azishyura ibihumbi bine (4000 FRW) by’amafaranga y’u Rwanda mugihe uwo bizasaba ko tumutiza bisamusaba amafaranga ibihumbi bitandatu gusa (6000 FRW). Gusa na none abanyamahanga bari mu Rwanda ntago bahejwe nabo bazishyura ibihumbi cumi na bitandatu mu mafaranga yu Rwanda (16000 FRW)."

Ubu bukerarugendo bushingiye ku magare bwateguwe na LAVA BIKE TOUR’S abazabwitabira bazahagurukira mu karere ka Musanze berekeza I Burera ku biyaga bya Burera na Ruhondo (Twin Lakes), aho bazakora intera y’ibirometero 25km ndetse bakazafashwa n’ibigendanye n’urugendo byose.

Uko ubu bukerarugendo bukorwa

Lava Bike Tour’s company niyo yateguye iki gikorwa

Younous Ingwey

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo