Musanze FC yatsinze Etincelles FC biyigarurira icyizere

Nyuma yo gutsikira ku munsi wa mbere, Musanze FC yatsinze Etincelle FC ibitego 3 kuri 1 mu mukino w’umunsi wa 2 wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2021 kuri stade Umuganda, biyigarurira icyizere cyo kwitwara neza mu itsinda C rya Primus National League.

Tariki ya 01 Gicurasi 2021 ubwo shampiyona y’u Rwanda Primus National League 2021 yari itangiye, ikipe ya Musanze FC yari yakiririye AS Kigali bahuriye mu itsinda C maze itsindwa ibitego 4 kuri 2. Kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2021, iyi kipe yo mu majyaruguru yari yasuye Etincelle FC yo mu karere ka Rubavu maze iyitsinda ibitego 3 kuri 1.

Ni ibitego byatsinzwe na Niyonsenga Ibrahim wahoze muri iyi kipe ku munota wa 3, icya kabiri cyinjizwa na kapiteni wayo Twizerimana Onesme ku munota wa 32 mu gihe igitego cya gatatu cyatsinzwe na Nshimiyimana Maurice nyuma y’iminota 2 gusa bavuye mu karuhuko, mu gihe igitego rukumbi cya Etincelle FC cyinjijwe na Abdoul Papy ku munota wa 45.

Iyi ntsinzi yatumye icyizere cyo gusohoka mu itsinda C irimo iri mu makipe 2 ya mbere kigenda kigaruka nyuma y’uko undi mukino wahuje Police FC na AS Kigali bari mu itsinda rimwe warangiye AS Kigali itsinze Police FC ibitego 2-0. Ni ibitego byatsinzwe na Hussein Shaban ku munota wa 65 ndetse na Biramahire Abedi ku munota wa 78.

Ibi bitumye mu istinda C ,AS Kigali irara ku mwanya wa 1 n’amanota 6, Police FC ku mwanya wa 2 n’amanota 3 inganya na Musanze FC 3 ariko yo ikaba izigamye ibitego bibiri mu gihe Musanze FC nta gitego na kimwe izigamye yewe nta n’umwenda w’igitego ifite, mu gihe Etincelle FC iri ku mwanya wanyuma n’umwenda w’ibitego 6.

Ku munsi wa 3 muri iri tsinda ku itariki ya 07 Gicurasi 2021 Musanze FC izakira Police FC ku kibuga cya Stade Ubworoherane naho AS Kigali yakire Etincelle FC kuri Stade Amahoro i Remera.

Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide yarebye uyu mukino

Seninga Innocent , umutoza mukuru wa Musanze FC yahuraga na Etincelles FC yahozemo, yongera kuyitsinda nyuma y’uko yari yayitsinze mu mukino wa kabiri a shampiyona itarahagarikwa

11 Musanze FC yabanje mu kibuga

11 Etincelles FC yabanje mu kibuga

Ibrahim yatsinze igitego cyihuse, afungura amazamu atsinda ikipe yahozemo umwaka ushize

Onesme ugize ibitego 2 mu mikino 2

Photo:Ingwey Younouss

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo