Ikipe ya Musanze FC yamaze gushyira hanze ibiciro by’umukino bazakiramo Etoile de l’Est ku munsi wa 18 wa Shampiyona tariki 21 Gashyantare 2022.
Ni umukino Musanze FC izakina nyuma yo gutsinda APR FC 1-0 mu mukino bayakiriyemo kuri Stade Ubworoherane ku munsi wa 17 wa Shampiyona.
Ku wa mbere tariki 21 Gashyantare 2022 , Musanze FC izakira Etoile de l’Est kuri Stade Ubworoherane. Ni umukino uzatangira saa cyenda z’amanywa.
Kwinjira muri uyu mukino ni 1000 FRW ahasigaye hose, 2000 ahatwikiriye na 5000 FRW mu myanya y’icyubahiro. Kugura itike ni ugukanda *735#, ukareba ahari umukino wa Musanze FC na Etoile de l’Est, ugakurikiza amabwiriza.
Mu mikino 17, Musanze FC imaze gukina muri shampiyona yatsinze 7 inganya 6 itsindwa 4, yinjije ibitego 21 yinjizwa 15, imikino 7 ntiyigeze yinjizwa igitego (Clean sheets), Ubu iri ku mwanya wa 6 n’amanota 27.
Etoile de l’Est bizahura yo iri Ku mwanya wa 12 n’amanota 17.

Urutonde rw’agateganyo
KANDA HANO UREBE AMAFOTO Y’UMUKINO MUSANZE FC YATSINZEMO APR FC
/B_ART_COM>