Musanze FC yashyize hanze ibiciro by’umukino bazakiramo APR FC

Ikipe ya Musanze FC yamaze gutangaza ibiciro by’umukino bazakiramo APR FC kuri uyu wa gatatu tariki 16 Gashyantare 2022 ku munsi wa 17 wa Shampiyona.

Ni umukino uteganyijwe kubera kuri stade Ubworoherane guhera saa cyenda z’amanywa.

Kwinjira kuri uyu mukino ni 1000 FRW ahasanzwe, 2000 FRW ahatwikiriye na 5000 FRW muri VIP. Kugura itike ni ukanda *939#,ukareba ahari umukino wa Musanze FC na APR FC, ugakurikiza amabwiriza.

Musanze FC iri kumwanya wa 7 n’amanota 24. Iheruka kunganya 0-0 na Bugesera FC Ku munsi wa 16 wa shampiyona. Izaba ihura na APR FC iyoboye urutonde n’amanota 37.

Musanze FC niyo izakira uyu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona

Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo